RDC: Guhemba Abaminisitiri ubuzima bwabo bwose barindwa kwandavura ntibivugwaho rumwe

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yashyigikiye amategeko-teka yatangaje agenera imishahara abaminisitiri mu gihe cy’ubuzima bwabo bwose ndetse n’utundi duhimbazamusyi.

Mu itangazo yasohoye ku wa mbere, Leta ya Kongo yatangaje ko iyi mishahara itagamije "gukungahaza abategetsi".

Ayo mategeko-teka abiri, agenera abahoze ari abaminisitiri uduhimbazamusyi tubarirwa mu madolari 2000 ya Amerika, yanenzwe na benshi.

Igice kinini cy’abaturage barenga Miliyoni 80 batuye Kongo, babayeho mu bucyene.

Leta icyuye igihe muri Kongo yavuze ko iyi mishahara igeneye abaminisitiri ari iyo "gutuma bicyenura mu by’ibanze bikenerwa mu buzima, nk’ibyo kurya, gucumbika no kwivuza".

Iryo tangazo ryongeraho ko iyo mishahara iyo "gutuma batandavura".

Aya mategeko-teka abiri yashyizweho umukono na Bruno Tshibala, Minisitiri w’intebe ucyuye igihe, mu kwezi kwa cumi na kumwe k’umwaka ushize wa 2018, yagarutsweho cyane mu itangazamakuru mu gihe gishize cya vuba.

Nkuko bitangazwa n’Ibiro Ntaramakuru Reuters, irya mbere rigenera abahoze ari ba Minisitiri b’Intebe umushahara w’ukwezi ungana na 30% by’umushahara wa Minisitiri w’Intebe uriho ubu.

Ribagenera kandi kugenda mu ndege mu mwanya w’icyubahiro inshuro imwe ku mwaka ndetse n’amafaranga y’icumbi angana n’amadolari 5,000 ya Amerika buri kwezi.

Reuters yongeraho ko irya kabiri ryo rigenera aba bahoze ari ba Minisitiri imishahara ingana na 30% by’umushara wa Minisitiri uriho ndetse n’amadolari 1000 ya Amerika y’icumbi. Bakanashobora gukora urugendo rw’indege mu mwanya w’icyubahiro, inshuro imwe mu mwaka.

’Birenze urugero’

Aya mategeko-teka yanenzwe cyane n’abanyepolitiki muri Kongo.

Umujyanama w’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila, yavuze ko atajyanye nuko igihugu gihaze mu mibereho y’abaturage no mu bukungu.

Patrick Nkanga yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter agira ati: "Birenze urugero kandi bihendeye ubusa ikigega cy’igihugu".

Ariko Leta ya Kongo yashyigikiye ayo mategeko-teka, ivuga ko bitareba abacyuye igihe, ko rero abazahabwa utwo duhimbazamusyi ari abari muri Leta iriho kuri ubu n’abo mu gihe kizaza.

Félix Tshisekedi, Perezida mushya wa Kongo, yarahiriye imirimo ye mu kwezi gushize kwa mbere. Yasimbuye Bwana Kabila, mu isimburana ku butegetsi rya mbere rikozwe mu mahoro kuva iki gihugu cyahoze gikolonizwa n’u Bubiligi cyabona ubwigenge mu mwaka wa 1960.

Ni amatora yenenzwe cyane, harimo n’amakuru avuga ko Bwana Kabila na Bwana Tshisekedi baba barumvikanye ku gusangira ubutegetsi nubwo bombi babihakanye.

Mu cyegeranyo giheruka ku bijyanye na ruswa cyo mu mwaka wa 2017 cy’umuryango Transparency International, Kongo iza ku mwanya wa 161 mu bihugu 180.

PNG - 427.7 kb
Uyu Bruno Tshibala, Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe, ni we washyize umukono kuri aya mategeko-teka mu kwezi kwa cumi na kumwe k’umwaka ushize wa 2018
PNG - 1.1 Mb
Urutonde rw’abayoboye RDC kuva yabona ubwigenge kugeza magingo aya
PNG - 529.7 kb
Ku wa Kane tariki ya 24 Mutarama 2019 Félix Tshisekedi w’imyaka 55 yarahiriye i Kinshasa ku ngoro ya Perezida izwi nka Palais de la Nation kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo