RDC/Goma: Uwa kabiri basanzemo Ebola na we yamuhitanye

Umugabo basanzemo indwara ya Ebola ejo ku wa Kabiri mu mujyi wa Goma yamuhitanye mu masaha ya mu gitondo uyu munsi ku wa Gatatu nk’uko byemejwe n’abashinzwe ubuzima.

Uyu yari uwa kabiri basanzemo iki cyorezo muri uyu mujyi w’abantu barenga Miliyoni. Uwa mbere, na we yamuhitanye hatarashira amsaha 24 bamusanzemo iyi ndwara.

Porofeseri Jean Jacques Muyembe ushinzwe ibikorwa byo kurwanya Ebola muri Guverinoma ya Kongo yemereye BBC ko uyu mugabo na we yazize indwara ya Ebola mu gitondo cya none.

Uyu murwayi ngo yari yavuye mu gace ka Ituri aho yakoraga imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Yagaragaje ibimenyetso by’uburwayi kuva mu cyumweru gishize. Tariki 13 yari ku ivuriro riri ahitwa Kiziba hafi ya Goma avurwa n’umuforomokazi.

Nyuma yaje kugaragaza ibimenyetso birimo kuva amaraso n’ibindi. Ejo ku wa Kabiri asuzumwe bamusangamo Ebola ari nayo yahise imuhitana none ku wa Gatatu.

Muri uyu mujyi hari impungenge nyinshi ko iyi ndwara yaba yarageze no ku bandi bantu bakoranyeho n’uyu. Abashinzwe ubuzima bari kubashakisha ngo bakingirwe.

Tedros Adhanom, umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS uyu munsi yatangaje ko hari ibyago byinshi ko Ebola yakomeza gukwirakwira muri Kongo.

Bwana Tedros avuga ko ibi bishoboka kuko abaturage ba Goma aria bantu bagenda cyane.

Ebola ishobora kugaragaza ibimenyetso mu gihe cy’iminsi 21.

Kuva iki cyorezo cyakongera kwanduka mu burasirazuba bwa Kongo mu mwaka ushize, kimaze guhitana abantu barenga 1700.

U Rwanda rwongereye imbaraga mu bikorwa byo gusuzuma iki cyorezo ku mipaka y’i burengerazuba, n’uwa Gisenyi na Goma by’umwihariko.


Ebola imaze guhitana abantu barenga 1700 muri Kongo kuva umwaka ushize

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo