RDC/Beni: Inyeshyamba za ADF zicishije imipanga abasivile 19

Ku wa mbere w’iki Cyumweru, abaturage batandatu barishwe i Beni mu myigaragambyo bamagana ingabo za MONUSCO bavuga ko ntacyo zibamarira ahubwo bakomeza kwicwa umusubirizo n’umutwe wa ADF kandi byitwa ngo bararinzwe, ibi byatumye bavuga ko batagikeneye izi ngabo muri aka gace ubwo banatwikaga aho izi ngabo zikorera hakanasahurwa.

Uretse ubu bwicanyi abaturage bo muri aka gace bahuye nabwo, ubu izi ngabo za Loni zibungabunga amahoro mu Burasirazuba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Monusco) zemeje ko inyeshyamba za ADF zishe kandi abasivile 19 bo mu gace ka Beni.

Ubu bwicanyi bwabaye mu ijoro rishyira ku wa 27 Ugushyingo 2019. Umuvuguzi wa Monusco, Mathias Gillmann, yasobanuye ko imirambo y’abo baturage bigaragara ko bicishijwe intwaro gakondo zirimo imipanga.

Ati “Ubwicanyi bwakozwe n’inyeshyamba za ADF mu gicuku ziaturutse mu mashyamba, abantu zafashe mu gace tutagenzura neza, zagendaga zibicisha imipanga.”

Ubu bwicanyi bukozwe nyuma y’iminsi ibiri gusa mu gace ka Beni habaye imyigaragambyo yo kwamagana ingabo za Monusco. Aba basivile biciwe mu birometero 10 uvuye ku birindiro by’ingabo za Monusco.

Ingabo za Monusco n’iza Leta zoherejweyo ngo zige gutangayo ubutabazi nk’uko RFI yabitangaje.

Guhera ku wa 5 Ugushyingo kugeza ubu, imibare y’abamaze kwicwa n’inyeshyamba imaze kumenyekana bagera kuri 99.


Abaturage batwitse imodoka y’Umuryango w’Abibumbye mu myigaragambyo yo ku wa Mbere i Beni


MONUSCO ivuga ko ibikorwa byo kuyibasira biyica intege mu nshingano yo kurenga abaturage


Inyeshyamba za ADF zikomeje kwica abasivili mu gace ka Beni


Igisirikare cya Congo kimaze igihe gihanganye n’imitwe inyuranye mu burasirazuba bw’igihugu

Barafinda yavuze ibyamubayeho byose ubwo yageragezaga kwiyamamariza kuyobora u Rwanda (Barafinda EP10):





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo