RDC: Batatu bishwe baciwe imitwe mu itangira ryo kwamamaza abakandida-Perezida.

Nkuko Radio ijwi rya Amerika (VOA) ryabitangaje ejo ku wa 22 z’uku kwezi nibwo ibikorwa byo kwamamaza abakandida ku mwanya wa Perezida byatangiraga.

Muri ibyo bikorwa hakaba haguyemo abantu batatu bamamazaga umukandida Emmanuel Ramazan Shadry watanzwe n’amashyaka ari ku butegetsi yishyize hamwe.

Nkuko Radio Ijwi rya Amerika yabitangarijwe n’umwe mu muryango w’abishwe, yavuze ko bazindutse mu bikorwa bambaye imipira ishushanyijeho umukandida nyuma baza kumva ko ababo baciwe imitwe.

Muri Congo Kinshasa amatora yagiye atinzwa Leta ivuga ko nta bushobozi ifite yo gutegura amatora, ibitaravuzweho rumwe n’abarwanya ubutegetsi bwa Joseph Kabila Kabange.

Intara ya Kasai ni intara yarangwagamo ituze, nyuma iza kurangwamo imitwe yitwaje intwaro nyuma yuko umutegetsi waho gakondo yishwe n’ingabo za Leta.

ONU kandi itangaza ko kuva iyo mirwano yatangira imaze kurwamo abantu benshi harimo n’impuguke za ONU zari zije mu iperereza ry’ibyobo icumi byahavugwaga ko bijugunywamo abantu bishwe n’abasirikare ba Leta.

Twabibutsa ko Kabila Kabange yagiye ku butegetsi kuva muri 2001 aho yari asimbuye ise umubyara Laurent Desire Kabila nyuma yo kwicwa arashwe.


Yanditswe na Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Nkindi Kuya 23-11-2018

Ibyabaturanyi ni danger

Nkindi Kuya 23-11-2018

Ibyabaturanyi ni danger

Nkindi Kuya 23-11-2018

Ibyabaturanyi ni danger

Nkindi Kuya 23-11-2018

Ibyabaturanyi ni danger

Nkindi Kuya 23-11-2018

Ibyabaturanyi ni danger

Nkindi Kuya 23-11-2018

Ibyabaturanyi ni danger