RDC: Ahatari umutekano uhagije amatora ya Perezida azaba mu kwezi kwa Gatatu

Komisiyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), CENI, yatangaje ko mu bice birimo umutekano muke amatora atazaba ku wa 30 Ukuboza 2018 nk’uko byari byitezwe, ahubwo yimuriwe muri Werurwe 2019.

Ni amatora yo gushaka uzasimbura Joseph Kabila wagiye ku butegetsi mu 2001, wasoje manda yemererwa n’Itegeko Nshinga mu 2016 ariko amatora ntahite akorwa ku mpamvu z’uko Komisiyo y’amatora itari yiteguye. Iryo subika ryateye imvururu zahitanye abatari bake.

Mu cyumweru gishize nibwo CENI yatangaje ko amatora ya Perereda yari ateganyijwe ku wa 23 Ukuboza, ashyirwa nyuma y’icyumweru kimwe ku wa 30 Ukuboza 2018.

Mu gihe habura iminsi ine gusa, Komisiyo y’amatora yatangaje ko mu duce turimo umutekano muke ho amatora azaba nyuma y’amezi atatu.

Itangazo yasohoye rigira riti “Amatora mu turere tw’itora twa Beni, umujyi wa Beni n’umujyi wa Butembo, mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru (mu burasirazuba) hamwe na Yumbi, mu ntara ya Mai-Ndombe (mu majyepfo ashyira iburengerazuba), yari ateganyijwe ku wa 30 Ukuboza 2018, yimuriwe muri Werurwe 2019 akazagenga n’ingengabihe yihariye.”

Gutangira kwimura umunsi w’itora byabaye nyuma y’iminsi mike inyubako yarimo ibikoresho by’itora i Kinshasa ifashwe n’inkongi, imashini z’ikoranabuhanga zisaga 8000 zirashya.

CENI yabanje gutangaza ko izakora ibishoboka igakwirakwiza ibikoresho bishya by’amatora aho bikenewe mu gihugu, ikoresheje inzira yo mu kirere kuko igihugu gifite ubuso bunini.

Nubwo mu tundi duce amatora nta kizayabuza, hakomeje kugaragazwa impugenge kumyiteguro y’amatora, hakemangwa ko ashobora kutagenda neza kubera imyiteguro idahagije, harimo nk’ibikoresho bizifashishwa bitaraboneka aho abaturage bazatorera.\
Reba video zidasanzwe ahandi

PNG - 1004.1 kb
Komisiyo y’amatora muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yongeye kwimura itariki y’amatora ya Perezida cyane mu duce tutarimo umutekano

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo