RDC: Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaganiye kure iyimurwa ry’amatora

Nyuma y’amasaha makeya Komisiyo y’Amatora itangaje ko amatora yimuriwe ku yindi tariki, benshi mu batavuga rumwe na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamaganye iyimurwa ry’aya matora rusange yari ateganyijwe kuri iki Cyumweru tariki 23 Ukuboza.

Kuri uyu wa Kane nibwo Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Corneille Naanga, yatangaje ko amatora atakibaye tariki 23 Ukuboza ko ahubwo yimuriwe tariki 30 Ukuboza kubera ikibazo cy’ibikoresho byahiye bitarabona ibibisimbura.

Ni ku nshuro ya gatatu ayo matora yimuwe uhereye mu mpera za 2016.

Umuyobo w‘ishyaka MLC, Jean Pierre Bemba, ushyigikiye umukandida Martin Fayulu yavuze ko n’impamvu yo kuba ibikoresho byarahiye atayemera nkuko RFI yabitangaje.

Ati “Ubundi si uko tutakabaye twumva iyo mpamvu ariko nta n’icyemeza ko hariya hahiye harimo imashini zo gutoresha, nta foto n’imwe yigeze ishyirwa hanze igaragaza nibura ibisigazwa by’izo mashini. Ntitwemera ko zahiye, bishobora kuba ari amayeri.”

Umukandida ku mwanya wa Perezida, Samy Badibanga, wigeze no kuba Minisitiri w’Intebe yavuze ko gusubika amatora abura iminsi itatu byatesheje agaciro Komisiyo y’Amatora.

Ati “Ndi kwibaza niba umuntu yakomeza kuyita Komisiyo y’Amatora yigenga, ikwiriye kwitwa ‘Komisiyo y’Amatora ikoreshwa’. Nasaga n’ugiye kwizera iriya Komisiyo ariko ibi byo twagombaga kubiganiraho mbere yo gufata umwanzuro.”

Umwe mu bagize umuryango uhirimbanira uburenganzira bwa muntu Lucha, Stéphie Mukinzi, yibajije uburyo gutegura amatora mu myaka ibiri byananiranye, bikazashoboka mu cyumweru kimwe.

Ati “Ibi birarambiranye. Niba mu myaka ibiri Kabila yarananiwe kudutegurira amatora, muremera ko bizashoboka mu cyumweru kimwe? Ni igitutsi ku baturage bacu, tugomba kubyitondera. Niyo mpamvu dusaba abaturage kutemera ko amatora yimurwa.”

Komisiyo y’Amatora yatangaje ko hari impapuro z’amatora zigera kuri Miliyoni enye zizagera mu gihugu kuri uyu wa Gatandatu.

Amatora yo gusimbura Kabila naramuka abaye, bizaba ari ubwa mbere Perezida ahererekanyije ubutegetsi n’undi mu mahoro kuva igihugu cyabona ubwigenge mu 1960.

PNG - 698.8 kb
Kuri uyu wa Kane nibwo Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Corneille Naanga, yatangaje ko amatora atakibaye tariki 23 Ukuboza ko ahubwo yimuriwe tariki 30 Ukuboza

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo