Close MORE NEWS RDC: Abarimo 6 bo mu muryango umwe bishwe n’abagizi ba nabi UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 29-10-2020 saa 09:28' whatsapp Facebook Mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira, mu giturage cya Katoro, mu birometero nka 5 uvuye ahitwa Kiwanja, muri Teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abantu 8 barimo batandatu bo mu muryango umwe bishwe n’abantu bitwaje intwaro batamenyekanye. Sosiyete Sivile yo muri iki gice iravuga ko abo bantu babanje kwicisha amasasu n’imipanga abantu batandatu bo mu muryango umwe, ababyeyi babiri n’abana bane, bakomereza mu nzu baturanye bahica abandi bantu babiri bakomeretsa abandi babiri mbere yo kuburirwa irengero. Ubu bwicanyi ngo bukaba bwabaye nyuma y’iminsi ibiri habaye ubundi bwakozwe ku Cyumweru, nabwo bwahitanye abantu batandatu muri iyi Teritwari ya Rutshuru. Depite ku rwego rw’intara watorewe muri iyi zone witwa Bonaventure Shirimpuwe, asanga hakwiye kugira igikorwa mbere y’uko ibintu birushaho kuba bibi nk’uko Radio Okapi yanditse iyi nkuru ikomeza ibivuga. Yagize ati "Biteye impungenge cyane, ejo twashyinguye abantu batandatu, none uyu munsi turavuga umunani bapfuye. Mu kwezi gushize nabwo twabonye ibintu nk’ibi bibabaje i Kinyandoni aho twaririye na none urupfu rw’abantu barindwi bo mu muryango umwe. I Kiwanja, baracyabikora mu gihe turi mu karere hamwe n’inama y’umutekano y’intara yose. Ndatekereza ko umuntu ukwiye gufata ikimasa ku mahembe ari Guverinoma nkuru igomba guhagarika izi nkuru". Ubwicanyi bwo ku cyumweru gishize bwaguyemo abantu batandatu, bivugwa ko bwatewe n’ubushyamirane hagati y’abaturage bo mu bwoko bw’Abahutu n’abaturage bo mu bwoko bw’Abanande hafi ya Rutshuru rwagati. Ku wa Kabiri, intumwa za komite ishinzwe umutekano mu ntara ziyobowe na visi Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Marie Lumoo, zari muri Rutshuru aho zari zagiye kugerageza guturisha amakimbirane. Umukambwe w’imyaka 108 ahishuye aho SINA yakuye ubutunzi bwose, uyu mukambwe wamukoreye umuti arabivuze byose muri iyi Video: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umupolisikazi yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO] amakuru ISESENGURA: Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kugira ngo hapimwe DNA/ADN amakuru Trump yarebye inkubiri y’inteko ishinga amategeko kuri TV amakuru Prezida w’u Burundi ati: "Nimusabe Imana ibafashe gutsinda Covid-19" amakuru Umukobwa utarasomana n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera amakuru Covid-19 yatumye yihisha amezi 3 ku kibuga cy’indege amakuru Uretse Kigali: Impungenge ni nyinshi mu gihe amashuri 3 abanza n’ay’incuke yafunguye imyidagaduro Nyuma y’umukino wayihuje na Zimbabwe Cameroon irashinjwa amarozi amakuru Umwe mu banenga Putin yafunzwe akigera i Moscow NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika
RDC: Abarimo 6 bo mu muryango umwe bishwe n’abagizi ba nabi UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 29-10-2020 saa 09:28' whatsapp Facebook Mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira, mu giturage cya Katoro, mu birometero nka 5 uvuye ahitwa Kiwanja, muri Teritwari ya Rutshuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abantu 8 barimo batandatu bo mu muryango umwe bishwe n’abantu bitwaje intwaro batamenyekanye. Sosiyete Sivile yo muri iki gice iravuga ko abo bantu babanje kwicisha amasasu n’imipanga abantu batandatu bo mu muryango umwe, ababyeyi babiri n’abana bane, bakomereza mu nzu baturanye bahica abandi bantu babiri bakomeretsa abandi babiri mbere yo kuburirwa irengero. Ubu bwicanyi ngo bukaba bwabaye nyuma y’iminsi ibiri habaye ubundi bwakozwe ku Cyumweru, nabwo bwahitanye abantu batandatu muri iyi Teritwari ya Rutshuru. Depite ku rwego rw’intara watorewe muri iyi zone witwa Bonaventure Shirimpuwe, asanga hakwiye kugira igikorwa mbere y’uko ibintu birushaho kuba bibi nk’uko Radio Okapi yanditse iyi nkuru ikomeza ibivuga. Yagize ati "Biteye impungenge cyane, ejo twashyinguye abantu batandatu, none uyu munsi turavuga umunani bapfuye. Mu kwezi gushize nabwo twabonye ibintu nk’ibi bibabaje i Kinyandoni aho twaririye na none urupfu rw’abantu barindwi bo mu muryango umwe. I Kiwanja, baracyabikora mu gihe turi mu karere hamwe n’inama y’umutekano y’intara yose. Ndatekereza ko umuntu ukwiye gufata ikimasa ku mahembe ari Guverinoma nkuru igomba guhagarika izi nkuru". Ubwicanyi bwo ku cyumweru gishize bwaguyemo abantu batandatu, bivugwa ko bwatewe n’ubushyamirane hagati y’abaturage bo mu bwoko bw’Abahutu n’abaturage bo mu bwoko bw’Abanande hafi ya Rutshuru rwagati. Ku wa Kabiri, intumwa za komite ishinzwe umutekano mu ntara ziyobowe na visi Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Marie Lumoo, zari muri Rutshuru aho zari zagiye kugerageza guturisha amakimbirane. Umukambwe w’imyaka 108 ahishuye aho SINA yakuye ubutunzi bwose, uyu mukambwe wamukoreye umuti arabivuze byose muri iyi Video: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umupolisikazi yerekanye amafoto agaragaza ubwiza bwe abasore bamusaba kubafata bagafungirwa aho akorera[AMAFOTO] amakuru ISESENGURA: Umurambo w’umukire Mirimo wataburuwe kugira ngo hapimwe DNA/ADN amakuru Trump yarebye inkubiri y’inteko ishinga amategeko kuri TV amakuru Prezida w’u Burundi ati: "Nimusabe Imana ibafashe gutsinda Covid-19" amakuru Umukobwa utarasomana n’umusore na rimwe yateguye amarushanwa yo gushaka ubimukorera amakuru Covid-19 yatumye yihisha amezi 3 ku kibuga cy’indege amakuru Uretse Kigali: Impungenge ni nyinshi mu gihe amashuri 3 abanza n’ay’incuke yafunguye imyidagaduro Nyuma y’umukino wayihuje na Zimbabwe Cameroon irashinjwa amarozi amakuru Umwe mu banenga Putin yafunzwe akigera i Moscow NDANGIRA Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika