RDC: Abarenga 1600 bamaze guhitanwa na Ebola


Kugera ku wa Kane w’iki Cyumweru, ubuyobozi muri RDC bwari bumaze kugaragaza ko iki cyorezo cyagaragaye ku bantu 2,382, muri bo 1606 bakaba baritabye Imana.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima muri RDC, yabwiye AFP, ko umurwayi wagaragaje ibimenyetso by’iyi ndwara mu gace ka Ariwara mu Ntara ya Ituri hafi y’umupaka wa Uganda, yitabye Imana.

Uwo wapfuye yari umubyeyi wo muri Kivu y’Amajyaruguru ufite abana batanu bafashwe na Ebola aho babiri muri bo bamaze gupfa.

Ariwari iri mu Majyaruguru ya Ituri, mu bilometero icumi uvuye muri Uganda, no mu bilometero 60 uvuye muri Sudani y’Epfo.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo