RCS yavuguruje Musenyeri Nzakamwita wavuze ko inzara imereye nabi imfungwa

Mu nyandiko yasinyweho na Komiseri Mukuru w’Urwego rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, George RWIGAMBA, ubutumwa buyikubiyemo buvuga ko ivuguruza ibyatangajwe na Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, Servillien Nzakamwita utabariza imfungwa ko zimerewe nabi kubera ko abazigemuriraga bakomwe mu nkokora n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

RCS ivuze ibi nyuma y’itangazo rya Musenyeri yahaye umutwe ugira uti “Gutabariza abagororwa batagisurwa kubera kwirinda COVID-19” ryasinyweho ku wa 29 Kanama 2020, abwira Abakiristu Gatolika gufasha bagenzi babo b’abagororwa bamaze kugaragaza ibimenyetso by’imirire mibi aho bafungiye muri Gereza cyane iya Byumba.

Muri iyi nyandiko hari aho Musenyeri agira ati “Dukomeje kugezwaho imibare y’imfungwa n’abagororwa bafite ibibazo by’imibereho kubera ko ababagemuriraga bazitiwe n’ingamba zo kwirinda iwkrirakwizwa rya Coronavirus, by’umwihariko Gereza ya Gicumbi yatugejejeho ikibazo cy’abagororwa bafite indwara zikomoka ku mirire mibi…”.

Ashingiye kuri ibi, Musenyeri agasaba Abakiristu gutanga uko bifite inkunga ikagezwa kwa Padiri Mukuru mu rwego rwo koroshya ingendo na we akayigeza aho igomba kugera.

Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa, RCS ntirwemeranyijwe n’ibyavuzwe na Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Byumba aho na rwo rwasohoye itangazo rifite umutwe ugira uti "Kuvuguruza itangazo ryanditswe n’Umushumba wa Diyosezi ya Byumba ku wa 29 Kanama 2020".

RCS muri iri tangazo ryashyizweho umukono na Komiseri Mukuru wayo, George RWIGAMBA ikavuga ko abagororwa n’imfungwa bafite ibyo kurya bihagije ndetse ngo banashyiriweho uburyo bwo kuboherereza amafaranga binyuze muri Mobile money Transfer.

Itangazo rya RCS rivuguruza irya Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Byumba, Servillien Nzakamwita rigira riti "Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa (RCS) rushingiye ku bikubiye mu itangazo ryasohowe n’Umushumba wa Diyosezi ya Byumba yanditse avuga ko atabariza abagororwa batagisurwa kubera COVID-19;

RCS iramenyesha ko ivuguruje ibikubiye muri iryo tangazo bivuga ko imfungwa n’abagororwa bafite imirire mibi mu gihe cya COVID-19 kubera kudasurwa".

"Ukuri ni uko RCS igenerwa ingengo y’imari yo gutunga imfungwa n’abagororwa kandi ntiyagabanutse. Ikindi kandi abasuraga, kuva aho bafatiye ingamba zo kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19, bashyiriweho uburyo bwo kohereza amafaranga yo gufasha ababo bafunzwe hakoreshejwe MOMO PAY".

RCS isoza itangazo ryayo ihumuriza abantu bafite ababo bafunzwe ko bitaweho mu buryo bushoboka bwose bagaburirwa, bishyurirwa Mituweli, bavurwa igihe barwaye ndetse ngo abarwayi n’abagaragaza intege nkeya bakitabwaho by’umwihariko.


Itangazo rya Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba ritabariza abagororwa


Itangazo rya RCS rivuguruza irya Musenyeri wa Diyosezi ya Byumba rivuga ko imfungwa n’abagororwa bitaweho neza

Byakaze noneho Amerika yinjiye mu kibazo cya Rusesabagina, umukobwa wa Rusesabagina arabivuze byose:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
-xxxx- Kuya 2-09-2020

Andika Hari abafite abantu bafungiwe muli gereza batazi niba Hali uburyo bwashyizweho bwo kubohereza amafaranga hakorwa NGO umuntu abimenye.birazwi mu Rwanda hose na Nyakiliba?

Hanno

-xxxx- Kuya 2-09-2020

Andika Hari abafite abantu bafungiwe muli gereza batazi niba Hali uburyo bwashyizweho bwo kubohereza amafaranga hakorwa NGO umuntu abimenye.birazwi mu Rwanda hose na Nyakiliba?

Hanno

Elucan Kuya 2-09-2020

Mbega Umwungeri mwiza! N’aho uru rwego rwaba rufite ibihagije abafungwa, nta nduru ivugira ubusa. Barebe ko byose bikorwa neza. Msgr yubahirije inshingano ze za gishumba. Rugira byose amuhezagire hamwe n’abatorewe umurimo wa alitari ndetse n’abakristo bumvirije gusemerera kwe. Hahirwa abagira neza kuko bazahabwa isi.

Alias kawesa Kuya 2-09-2020

Haaaaa, izi nyandiko mbona arugukinira kubuzima bwa bamwe, nonese Musenyeri yavuze ibintu adafitiye gihamya ariko ukuri nuko harukuntu kwa jeux bazi nubwo bavangamo Politique bizamenyekana baririmba aheza, nibarebe icyakorwa ntihabeho kumvishanya ibiro mu nyandiko ,nonese umuyobozi wa Gereza ya Gicumbi ko mbonayicecekeye?