RCS yanyomoje ibyavuzwe ko Dr. Kayumba yaguye muri Gereza

Urwego rw’igihugu Rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS) rwanyomoje amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Dr. Kayumba Christopher, usanzwe ari umunyamakuru akaba n’umwarimu muri Kaminuza yapfuye aguye muri Gereza.

RCS yavuze ko ayo makuru ari ibinyoma ahubwo ko ari muzima ndetse ameze neza aho afungiye by’agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge, kandi akaba asurwa kimwe n’abandi bagororwa.

RCS yagize iti “RCS iranyomoza ibihuha biri gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko Dr. Kayumba Christopher yaba yapfuye. Ni muzima kandi ubu ameze neza, aho afungiye by’agateganyo muri Gereza ya Nyarugenge, kandi arasurwa kimwe n’abandi bagororwa”.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Werurwe 2020, ni bwo hacicikanye ifoto ya Email ku mbuga nkoranyambaga, ivuga ko Dr. Kayumba yapfuye.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2019, Dr. Kayumba yatsinzwe urubanza mu bujurire, ubu akaba afungiye muri Gereza ya Nyarugenge.

Mu byaha ashinjwa harimo gusindira mu ruhame, gihanwa n’itegeko nomero 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018, mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu ngingo ya 268.

Ashinjwa kandi icyaha cyo guteza umutekano muke ku kibuga cy’indege, gihanwa n’itegeko nomero 20/2018 ryo kuwa 29/04/2018, rigenga indege za gisivile, mu ngingo ya 41, igika cya mbere n’icya Kabiri.

Ubushinjacyaha kandi buvuga ko Dr. Kayumba Christopher ashinjwa gushaka guhungabanya ibikorwa remezo ku kibuga cy’indege, icyaha Ubushinjacyaha buvuga ko gihanwa n’itegeko nomero 20/2018 ryo kuwa 29/04/2018.

Kizito Mihigo yari yarabwiye Ingabire Victoire imigambi ye, yatubwiye ikimuri ku mutima muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo