Gusomanira mu ruhame si umuco ubereye Abanyarwanda-RALC

Mu gihe buri mwaka ku itariki ya 12 Mutarama abatuye Isi bose bizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe gusomana, bamwe mu bageze mu za bukuru baravuga ko kuba hari abasomanira mu ruhame bitesha agaciro umuco Nyarwanda.

Ibi baravivuga mu gihe, isi iri kugenda itera imbere, abayituye hirya no hino, usanga hari imico imwe n’imwe bakura ahandi bakayigira iyabo, ibintu badashyigikirwamo n’abageze mu zabukuru. Urugero rutangwa ngo ni urw’abakunda gusomanira mu ruhame, abanyafurika bavuga ko ari umuco w’abanyaburayi.

Bamwe mu bageze mu zabukuru, baganiriye n’umunyamakuru w’UMUBAVU bavuga ko bidakwiye.

Umwe yagize ati ”None se mwana wa, iyo urebye uba ubona bidatesha umuco Nyarwanda agaciro? Ntabwo bikwiye abanyarwanda! Twebwe abauze iyo tubibonye biratubabaza.”

Mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, Umuyobozi mu Ishami ry’Umuco Dr. Jacques NZABONIMPA avuga ko, uko gusomanira mu ruhame atari umuco mwiza, kandi ko urubyiruko rutagakwiye kuyoborwa n’imico y’ahandi.

Ati "Twebwe biriya ntabwo tubishyigikiye, ntibikwiye mu muco wacu. Icyo dukora ni gukomeza kwigisha abakiri bato kwirinda gutoragura imico iyo ariyo yose babonye.”

Inzobere mu buvuzi zivuga ko mu gusomana, ubikoze ashobora kwanduriramo indwara zirimo izo mu kanwa ndetse n’iz’ubuhumekero bityo ko buri wese yakagombye kubyitwararika.

Irebere na Video utapfa gusanga ahandi: Birababaje cyane! Uyu mukecuru yibera ahasa nko hanze, n’iyo imvura iguye imushiriraho, abayobozi baho ngo yarabibabwiye ntibagira icyo bamufasha:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo