Quatar yemereye Oumar El Bashir inkunga yo guhangana n’abigaragambya

Ni nyuma yuko mu gihugu cya Sudan hamaze igihe hagaragara imidugararo n’umutekano wa hato na hato uturuka ku kwinubira no kudashaka ubutegetsi bwa Perezida wa Sudan Oumar El Bashir.

Abigaragambya bavuga ko binubira cyane cyane aho bigaragara ko igiciro cy’umugati cyazamutse ku buryo bukabije ndetse bakanavuga ko binubira kandi izamuka ry’igiciro cya Petrole.

Igihugu cya Quatar rero cyemereye Perezida wa Sudan Bwana Oumar El Bashir inkunga zo kumufasha guhangana n’abo baturage bigaragambya banga ubutegetsi bwe.

Twabibutsa ko abo baturage bigaragambya ndetse bikagera naho baza kwigaragambiriza no ku nzu y’umukuru w’igihugu cya Sudan (Perezidanse).

PNG - 540.1 kb
Abigaragambya bangije byinshi birimo n’imodoka zatwitswe

Nsengumuremyi Denis Fabrice

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo