Prof Laurent Nkusi wabaye muri Guverinoma yitabye Imana

Prof Laurent Nkusi wakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda, yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali biherereye mu mujyi wa Kigali ku Kacyiru .

Inkuru y’akababaro y’itabaruka rya Prof Laurent Nkusi imenyekanye cyane mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 Gicurasi 2020. Yatabarutse nyuma y’igihe gito yizihije isabukuru y’imyaka 70 y’amavuko kuko yavutse tariki 20 Werurwe 1950.

Prof Laurent Nkusi yashizemo umwuka mu masaha ya saa munani z’urukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 18 Gicurasi 2020, aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Fayisali aho yari arwariye nk’uko umwe mu bo mu muryango we yabitangarije ikinyamakuru Ukwezi.

Prof Laurent Nkusi yari umwarimu n’umushakashatsi w’inararibonye. Yigishije mu cyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda kuva mu 1976 kugeza muri 2000, aba umuyobozi mu mashami yayo atandukanye, ndetse aba n’Umuyobozi w’Urwego rw’Ubushakashatsi.

Uyu yari akigisha nk’umwarimu udahoraho muri Kaminuza y’u Rwanda no mu zindi zitandukanye, akigisha iyigandimi, isesenguranyandiko, iyigamuga n’iyigarutonde, ndetse n’amasomo ajyanye n’ihakana n’ipfobya rya Jenoside.

Prof Laurent Nkusi azwiho kuba akunda gusoma cyane. Mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe guteza imbere umuco wo gusoma wabereye kuri Petit Stade i Remera kuwa 20 Gashyantare 2015, hakoreshejwe ikoranabuhanga maze harebwa abantu batiye ibitabo byinshi mu isomero rikuru ry’Igihugu kuva ryashingwa muri 2012, Hon Laurent Nkusi aba uwa mbere mu batiye ibitabo byinshi kuko kugeza icyo gihe yari amaze gutira ibigera kuri 92.

Prof Laurent Nkusi wavutse tariki ya 20 Werurwe 1950 yabaye mu buyobozi bukuru bwa Leta mu myanya itandukanye kuko hagati ya 1976 na 2000 yari Umwarimu muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yigisha ubuvanganzo n’indimi.

Hagati y’umwaka wa 2000 na 2003 yari muri Guverinoma nka Minisitiri w’ubutaka n’ibidukikije aho yavuye agirwa Minisitiri w’Itangazamakuru mu Biro bya Minisitiri w’Intebe kugeza mu 2008.

Guhera mu 2009 kugera mu 2011 yabaye Umuyobozi ushinzwe amasomo mu Ishuri rikuru ryigisha ubuhinzi, uburezi n’ikoranabuhanga rya Kibungo, INATEK, aho yavuye yinjira mu Nteko Ishinga Amategeko atorewe guhagararira amashuri makuru na za kaminuza muri Sena, umwanya yavuyemo manda ye irangiye umwaka ushize. Yari umwe kandi mu bagize Inama y’Ubutegetsi y’ishuri rya Riviera High School.

Amashuri abanza yayigiye mu Karere ka Huye, ayisumbuye ayigira mu Karere ka Nyanza akomereza Kaminuza muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda aho yize ubuvanganzo.

Ni umwe mu bantu bakundaga gutanga inyigisho ku mateka y’u Rwanda ndetse agakangurira n’abantu kugira umuco wo kwandika no gusoma.


Prof Nkusi wari ufite Impamyabumenyi y’Ikirenga mu by’indimi n’ubumenyamuntu, yabaye Minisitiri muri Leta y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka umunani


Kugeza mu mpera za 2019 ubwo yarangizaga Manda ye, yari umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, aho yari ahagarariye Abarimu n’Abashakashatsi ba Kaminuza zigenga.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo