Close MORE NEWS Prof. Kayumba Pierre Claver wigishaga muri UR yitabye Imana UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 24-11-2020 saa 11:54' whatsapp Facebook Prof. Pierre Clever Kayumba wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) akaba yaranabaye mu buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, yitabye Imana azize uburwayi bw’umutima. Prof. Kayumba wari umuhanga mu bijyanye n’imiti (Pharmacy), yatabarutse kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ugushyingo 2020, nk’uko byatangajwe n’abo mu muryango we. Nyakwigendera wari usanzwe utuye kuri 12 mu Mujyi wa Kigali, yajyanywe igitaraganya mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe, ahagera yashizemo umwuka. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Dr Ntaganira Vincent, yihanganishije nyakwigendera, uri no mu bashyigikiye igitekerezo cyo gutangiza Umuryango w’Abanyeshuri barokote Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (AERG). Yagize ati “Inkuru mbi kandi itunguranye, Prof. Kayumba P. Claver wo muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Medical Supply Ltd yitabye Imana. Tuzahora twibuka uguca bugufi kwe, ubwitange no gukunda igihugu. Sinzibagirwa uruhare rwe mu itangizwa rya @AERGFAMILY mu 1996.’’ Prof. Kayumba Pierre Claver wari umwe mu bantu batatu bazobereye mu bijyanye na Farumasi mu Rwanda afiye Impamyabumenyi y’Ikirenga [PhD] mu bijyanye na Farumasi yakuye muri Kaminuza ya Ghent mu Bubiligi. Uyu mugabo wari Umwarimu n’Umushakashatsi mu Ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda. Yanabaye umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), ushinzwe Ishami ry’ibijyanye n’itangwa ry’amasoko y’imiti n’ikorwa ryayo. Prof. Kayumba Pierre Claver kandi mu mwaka ushize yiyamamarije kuba umusenateri uhagarariye amashuri makuru na za kaminuza ariko aza gutsindwa na Prof Niyomugabo Cyprien. ABAFUNGWA IMINSI 30 Y’AGATEGANYO BAGAHERA MURI GEREZA IMYAKA BATARABURANA, NI UBUTABERA BUBONEYE? UMVA ICYO URUKIKO RW’IKIRENGA N’UBUSHINJACYAHA BABIVUZEHO: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umupolisi wari urinze umutekano wa Perezida yatunguranye yuzura ‘umwuka wera’ amakuru Sadate yasabwe kwishyura ½ cy’amafaranga yemereye Amavubi amakuru Red-Tabara yemeza ko abarwanyi bayo bafatiwe mu Rwanda ari abayo amakuru Chameleone agiye kwimukira muri Amerika nyuma yo gutsindwa amatora amakuru Col Rutiganda wari Burugumesitiri wa Murama ya Gitarama yapfiriye mu mashyamba ya DRC amakuru Biravugwa ko Coronavirus yaba iri kuvuza ubuhuha muri Tanzania amakuru Kigali: Umuyobozi w’Umudugudu yemerewe gutanga uruhushya rwo kujya kwivuza. amakuru Musanze: Abacungagereza batatu n’abandi bantu bari mu kabari batawe muri yombi amakuru Uganda: Urukiko rwategetse abasirikare kuva ku rugo rwa Bobi Wine NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi
Prof. Kayumba Pierre Claver wigishaga muri UR yitabye Imana UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 24-11-2020 saa 11:54' whatsapp Facebook Prof. Pierre Clever Kayumba wari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) akaba yaranabaye mu buyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, yitabye Imana azize uburwayi bw’umutima. Prof. Kayumba wari umuhanga mu bijyanye n’imiti (Pharmacy), yatabarutse kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ugushyingo 2020, nk’uko byatangajwe n’abo mu muryango we. Nyakwigendera wari usanzwe utuye kuri 12 mu Mujyi wa Kigali, yajyanywe igitaraganya mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe, ahagera yashizemo umwuka. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Dr Ntaganira Vincent, yihanganishije nyakwigendera, uri no mu bashyigikiye igitekerezo cyo gutangiza Umuryango w’Abanyeshuri barokote Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (AERG). Yagize ati “Inkuru mbi kandi itunguranye, Prof. Kayumba P. Claver wo muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Medical Supply Ltd yitabye Imana. Tuzahora twibuka uguca bugufi kwe, ubwitange no gukunda igihugu. Sinzibagirwa uruhare rwe mu itangizwa rya @AERGFAMILY mu 1996.’’ Prof. Kayumba Pierre Claver wari umwe mu bantu batatu bazobereye mu bijyanye na Farumasi mu Rwanda afiye Impamyabumenyi y’Ikirenga [PhD] mu bijyanye na Farumasi yakuye muri Kaminuza ya Ghent mu Bubiligi. Uyu mugabo wari Umwarimu n’Umushakashatsi mu Ishami ry’Ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda. Yanabaye umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), ushinzwe Ishami ry’ibijyanye n’itangwa ry’amasoko y’imiti n’ikorwa ryayo. Prof. Kayumba Pierre Claver kandi mu mwaka ushize yiyamamarije kuba umusenateri uhagarariye amashuri makuru na za kaminuza ariko aza gutsindwa na Prof Niyomugabo Cyprien. ABAFUNGWA IMINSI 30 Y’AGATEGANYO BAGAHERA MURI GEREZA IMYAKA BATARABURANA, NI UBUTABERA BUBONEYE? UMVA ICYO URUKIKO RW’IKIRENGA N’UBUSHINJACYAHA BABIVUZEHO: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Umupolisi wari urinze umutekano wa Perezida yatunguranye yuzura ‘umwuka wera’ amakuru Sadate yasabwe kwishyura ½ cy’amafaranga yemereye Amavubi amakuru Red-Tabara yemeza ko abarwanyi bayo bafatiwe mu Rwanda ari abayo amakuru Chameleone agiye kwimukira muri Amerika nyuma yo gutsindwa amatora amakuru Col Rutiganda wari Burugumesitiri wa Murama ya Gitarama yapfiriye mu mashyamba ya DRC amakuru Biravugwa ko Coronavirus yaba iri kuvuza ubuhuha muri Tanzania amakuru Kigali: Umuyobozi w’Umudugudu yemerewe gutanga uruhushya rwo kujya kwivuza. amakuru Musanze: Abacungagereza batatu n’abandi bantu bari mu kabari batawe muri yombi amakuru Uganda: Urukiko rwategetse abasirikare kuva ku rugo rwa Bobi Wine NDANGIRA amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA amakuru Ku myaka ye 7 Shema atwara indege[AMAFOTO] Inkuru zamamaza Itangazo ry’isoko ryo kugemura ibikoresho by’ishuri ry’imyuga amakuru INGINGO Z’INGENZI Z’URWANDIKO RWA NGAZAGUHUNGA ENOCK RUSABA GUHINDURA IZINA ubuzima Abatagira ubushake mu gutera akabariro n’abakobwa bagumiwe, umupfumu ati "Kubavura ni ugukozaho"-Video amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi