Prezida w’u Burundi ati:

Mu ijambo rito yagejeje ku baturage be bari baje mu Misa yabereye kuri Paruwasi ya Murayi kuri iki Cyumweru dusoje, Perezida Evariste Ndayishimiye yabwiye Abarundi ko bagomba gusenga Imana ikabafasha mu muhati bashyiraho wo kwirinda COVID-19.

Perezida Ndayishimye yari yaje kumva igitambo cya Misa nk’uko asanzwe abigenza iyo yabonye umwanya.

Icyorezo cya COVID-19 kimaze gufata indi ntera mu Burundi k’uburyo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byategetse ko abakozi bose bo mu Biro bya Perezida Ndayishimiye bagomba kujya bambara agapfukamunwa.

Nta gihe kinini cyari gishize Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu k’ubufatanye na Minisiteri y’ubuzima batangaje ko nta muturage uzongera guhabwa serivisi atambaye agapfukamunwa.

PAUL RUSESABAGINA AGIYE GUPFA YISHWE NA STROKE || ABANYAMAKURU BA ARJ BARUGARIJWE

Source:Taarifa





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo