Polisi yishe umunyeshuri umwe barindwi barakomereka bikomeye

Tom Warui wigaga muri Kaminuza ya Nairobi mu mwaka wa gatatu, yitabye Imana nyuma yuko akubiswe bikomeye na polisi ya Kenya ubwo yari ije guhosha imvururu zari muri iyi kaminuza mu cyumweru gishize naho abandi banyeshuri barindwi bakaba barakomeretse bikomeye bakajyanwa kwa muganga.

Learn how to Thrive

Nkuko tubikesha ikinyamakuru gikorera mu gihugu cya Kenya TUKO.co.ke, abanyeshuri 7 bo muri Kaminuza ya Kenya barakomeretse bikomeye bajyanwa kwa muganga mu gihe Tom Warui we yahasize ubuzima nyuma yo gukubitwa n’igipolisi cyari cyaje guhosha imyigaragambyo yabaga muri iyi kaminuza.
Nyamara ibi nubwo byabaye, kuri uyu wa mbere igipolisi kikaba cyari cyatangaje ko ntawapfuye.
Uyu munyeshuri yapfiriye kwa muganga nyuma yo guhabwa imiti ntibigire icyo bitanga kuko yari yakubise cyane n’aba bapolisi.
Ikinyamakuru TUKO.co.ke cyo kivuga ko cyakiriye amakuru avuga ko Tom Warui yakubiswe bikomeye n’aba bapolisi ari nabyo byatumye yitaba Imana nyuma yuko ajyanywe kwa muganga ntibigire icyo bimara.
Mu cyumweru gishize abanyeshuri ba Kaminuza ya Nairobi bigaragambirije mu mugi wa Nairobi bamagana ifatwa ry’umudepite uhagarariye Embakasi y’u Burasirazuba ari we Babu Owino wigeze kuyoboraga abanyeshuri muri iyi kaminuza.
Polisi ya Kenya ngo ikunze kwinjira muri iyi kaminuza kenshi gushakisha abigaragambya ngo bakabangamira abanyeshuri baba bari mu mashuri, mu isomer rya Kaminuza ndetse no mu byumba bararamo.
Perezidansi ya Kenya yamaganye ibi bikorwa bya polisi byabangamiye aba banyeshuri nyuma yo kubona videwo zimwe na zimwe zitambuka ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye polisi irwana n’abanyeshuri ndetse bamwe na bamwe bagakubitwa bazira ubusa banasanzwe mu byumba byabo nyamara bataranigeze bajya mu myigaragambyo.

Daniel MUKESHIMANA’Umubavu.com


Travel for Free!


Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo