Polisi yihanije abagore bangira abagabo babo gutera akabariro

Nyuma yuko bigaragaye ko bamwe mu bagore bo muri Ghana bangira abagabo babo ko baterana akabariro ahanini kubera kubasuzugura, Polisi y’iki gihugu yihanije aba bagore ivuga ko umugore uzajya afatwa yakoze iki cyaha ndetse kikamuhama azajya afungwa cyangwa agacibwa amande cyangwa agakora ibihano byose.

Igipolisi cyo mu gihugu cya Ghana cyatangarije ibi mu gikorwa cy’ubukangurambaga ku iterabwoba ndetse n’umutekano muri rusange cyahuriwemo n’abayobozi b’amadini na Leta mu murwa wa Cape Coast rwagati mu majyepfo ya Ghana.

Ikinyamakuru Faceofmalawi kivuga ko umuhuzabikorwa ushinzwe ibibazo birebana n’ihohoterwa ryo mu ngo no gufasha abahohotewe (DOVVSU), George Appiah-Sakyi wanatangaje ibi, yasabye abagabo kujya barega abagore babo kuri polisi kugirango iki kibazo gikurikiranwe mu rwego rw’amategeko.

Yakomeje avuga ko iri tegeko rizakoreshwa no ku bagabo mu gihe baba banze gutera akabariro n’abagore babo, anashishikariza abagore bahura n’iryo hohoterwa rishingiye ku byishimo ko na bo bajya babigeza kuri Polisi.

Umuyobozi wa Polisi yashimangiye ko icyaha cy’ihohotera gifite itegeko rigihana ndetse ko n’ihohoterwa rishingiye ku byishimo rihanwa n’ingingo ya 732 yo mu 2007.

Ati “Niba umugabo wawe yanze kurya ibiryo watetse ntabwo wakishima bityo bikaba byagutera agahinda,ugomba kubibwira polisi.Niba umugabo wawe atashye bwije kandi ntibigushimishe,ushobora gutanga icyo kirego kuri DOVSSU”.

Yanavuze kandi ko abagore bazangira abagabo babo gutera akabariro na bo bagomba kuregwa kuri Polisi.

Ati “Niba umugore wawe yambaye ikoboyi mu buriri kandi bigatuma ibyishimo byawe bikabangamirwa, icyo ni icyaha ndetse ugomba kumurega kuri DOVSSU”.

Umugore uzajya ahamwa n’icyo cyaha cy’ihohotera rishingiye ku byishimo, azajya ahabwa igihano kiri hejuru y’igifungo cy’imyaka ibiri cyangwa acibwe amande angana n’ibihumbi 6,000 amafaranga akoreshwa muri Ghana.

@Umubavu.com

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo
Mbabazi etienne Kuya 3-08-2019

Nibyo polisi nibafashe kugarura ibyishimo