Polisi yataye muri yombi umuyobozi ushinjwa kwitambika imodoka za Perezida

Umuyobozi mu gihugu cya Malawi witwa Linde Kunje yatawe muri yombi n’igipolisi cy’iki gihugu gikorera mu Mujyi wa Zomba uherereye mu Burasirazuba bw’igihugu ashinjwa kwitambika imodoka zari zitwaye Perezida Lazarus Chakwera.

Uyu muyobozi ibitangazamakuru byo muri Malawi bivuga ko asanzwe ari komiseri muri Komisiyo y’amatora, ashinjwa kuba ubwo imodoka zari zitwaye Perezida zamunyuragaho mu muhanda yaranze kuva mu nzira.

Ubwo ibyo byabaga, BBC yatangaje ko Kunje yari atwawe n’umushoferi we. Yanze gukura mu nzira imodoka, ayigizayo ubwo imodoka ya Perezida yari imugezeho neza.

Kunje ari muri manda ye ya kabiri nka komiseri muri Komisiyo y’Amatora. Ni umwe mu bari bagize itsinda ryakurikiranye amatora ya Perezida yabaye mu 2019, akaza guteshwa agaciro n’Urukiko rw’Ikirenga.

Abakomiseri muri Komisiyo y’Amatora ya Malawi bashyirwaho batanzwe n’imitwe ya politiki. Kunje yari yashyizweho atanzwe n’ishyaka ryahoze ku butegetsi rya Democratic Progressive Party.

Umwaka ushize nabwo Polisi ya Malawi yataye muri yombi umushoferi wa Ambulance ashinjwa kwitambika imodoka za Perezida gusa uwo mushoferi yaje kurekurwa ataburanishijwe kuko ifungwa rye ryanenzwe na benshi.

UMUDIPOLOMATE YIYICIYE ABANA BE BABIRI, URUBANZA RW’UMUNYEMARI NKUBILI MU ISURA NSHYA N’ANDI MAKURU MENSHI NI K’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo