USA: Polisi yarashe umwirabura biroha mu mihanda

Mu ntara ya Wisconsin muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hadutse imyigaragambyo nyuma y’aho igipolisi kirasiye amasasu menshi umwirabura.

Uwo mugabo warashwe n’igipolisi ubu ararembye aho arimo kuvurirwa.

Amashusho yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umugabo bivugwa ko yitwa Jacob Blake arimo kuraswa amasasu mu mugongo ubwo yarimo agerageza kwinjira mu modoka ye mu gace ka Kenosha.

Nyuma y’uko uwo mwirabura arashwe abaturage bahise bajya mu mihanda bigaragambya bamagana ibyakorewe uwo mwirabura Jacob [kugeza ubu ntabwo arashiramo umwuka aracyari kwitabwaho n’abaganga].

Ubuyobozi bwo muri ako gace bwahise butangaza ko abaturage basabwa kuguma mu ngo mu gihe hagitegerehwe ko Polisi ihosha iyo myigaragambyo.

Abigaragambya bari bafite intero ivuga ngo ‘Ntidushobora gusubira inyuma’.

Izina rya Jacob Blake ryakwirakwijwe cyane ku mbuga maze abantu ibihumbi n’ibihumbi basinya ku rwandiko rusaba ko abapolisi bakoze ayo mahano bagezwa mu nkiko bakabiryozwa.

Ibi bibaye mu gihe nyuma y’igihe gito Isi yose yamaganye ubugome bukomeye bwagaragajwe n’abapolisi bo muri Amerika ubwo bicaga umwirabura George Floyd.

Urupfu rwe rwatumye haduka imyigaragambyo ikomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu zindi mpande z’Isi, bifashishije ijambo rivuga ngo #BlackLivesMatter.


Abari mu myigaragambyo batwitse imodoka mu Mujyi wa Kenosha

Umuvugizi w’ishyaka rya DALFA Umurinzi ati "Yuzuye ingengabitekerezo ahubwo akwiye gufungwa hamwe n’agatsiko ke", byose urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo