Polisi yaburiye abamotari banyura hagati y’imodoka ko hari ibihano bikarishye bibategereje

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, irasaba abatwara abagenzi kuri moto kunyura kureka gukatira Don Dani no kunyura hagati y’imodoka kuko biteza impanuka zo mu muhanda, kandi ngo n’ibihano bikarishye birateganyijwe.

Uko iterambere rigenda rirushaho gutera imbere, hirya no gino mu mijyi ni na nako harushaho kwiyongera ibinyabiziga nka Moto, zitwarwaho abagenzi.

Gusa hari bamwe mu banyamaguru bashyira mum ajwi abamotari, babashija gukatira za don Dani bakananyura hagati y’imodoka rimwe na rimwe bikabateza impanuka, bagasaba ko babicikaho kuko amagara aseseka nta yorwe.

Umwe mu baturage yagize ati "Uzarebe kuri Do dani zo kuri Kaminuza (Huye) abamotari barazikatira kandi hari ubwo bagonga n’abanyamaguru.”

Undi yagize ati ”Iyo mu mujyi wa Kigali abamotari bari gusesera hagati y’imodoka, njyewe iyo mbibonye bintera ubwoba. Bagakwiye kujya bahanwa b’intangarugero.”

Aba bamotari bavugwaho kutubahiriza amategeko y’umuhanda rimwe na rimwe, bo bavuga ko biterwa na bamwe muri bagenzi babo bakabasiga isura mbi nk’ukonuwo bakunda kwita Murokore ukorera i Huye abivuga.

Ati "Abo ni abadusiga isura mbi, ariko ubusanzwe natwe iyo tubabonye turabacyaha kuko biriya biteza impanuka.”

Kuri iki kibazo, umuyobozi muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe umutekano ishami ryo mu muhanda CP Mujiji, avuga abatwara abagenzi kuri moto bakwiye kureka gukatira Don Dani no kunyura hagati y’imodoka kuko biteza impanuka zo mu muhanda. Ndetse kandi ngo n’ibihano bikarishye birahari ku bica amategeko y’umuhanda.


Umuyobozi muri Polisi y’u Rwanda ushinzwe umutekano ishami ryo mu muhanda CP Mujiji

Ati ”Abo bamotari kimwe n’abandi batwara ibinyabiziga icyo tubasaba iteka ni ukubahiriza amategeko y’umuhanda, bagashyira mu bikorwa gahunda ya Gerayo amahoro, ibihano nabyo birahari biteganywa n’itegeko."

Imibare iheruka gutangazwa na Polisi y’u Rwanda igaragaza ko umubare w’impanuka zo mu muhanda zabaye mu mwaka wa 2019 zagabanutse, kuko ngo zavuye ku 5611 zikagera kuri 4661 bingana 17%.

Naho Imibare y’abahitanywe nazo, igaragaraza ko yavuye kuri 597 mu 2018 igera kuri 973 mu 2019.

Ni mugihe ngo mu 2019 abayobozi b’ibinyabiziga basaga 309 970 bahaniwe amakosa bakoze mu muhanda, barimo ibihumbi 12 755 bagenderaga ku muvuduko ukabije, cyangwa abacomokoye utugabanyamuvuduko.

Uburyo umugabo we yamunigishije umugozi umwuka ugahera ashaka kumwica, ngo abantu bari baramumubujije abatera utwatsi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo