Urugo rwa Bobi wine rwagoswe na Police ashinja Museveni kwiyandikisha mu bahanzi agamije guhangana

Umuhanzi akaba n’umudepite Robert Kyagulanyi Ssentamu uzwi nka Bobi Wine urugo rwe rwagoswe na Police ya Uganda kuva mu ijoro ry’uyu wa Kabiri tariki 08 Ukwakira 2019, nkuko ibitangazamakuru byo mu gihugu cya Uganda bibitangaza ngo kuva saa tanu z’ijoro Bobi Wine ntago yemerewe kuva iwe.

Ibi bije nyuma yuko mu cyumweru gishize Bobi Wine ayari yatangaje ko agomba gukora igitaramo ku itariki 09 Ukwakira 2019 kuri One Love Beach mu gace ka Busabala mu rwego rwo kwizihiza umunsi w’ ubwingenge gusa ariko ku itariki 04 ukwakira ubuyobozi bwa Police mu mujyi wa Kampala ryasohoye itangazo ribuza Bobi Wine kuzakora icyo gitaramo kubera impamvu z’ umutekano.

Iri tangazo ryasohotse mu gihe Bobi Wine yari mu myiteguro ya nyuma y’igitaramo cye ari kumwe na ‘band’ ye muri studio Kamwokya. Maze Bobi Wine ahita ajya kurukuta rwe rwa Facebook avuga ko atiyumvisha ukuntu Police ya Uganda ivuga ko bitayorohera gucunga umutekano mu gitaramo yari gukorera i Busabala mu gihe ifite abapolisi bamufungira ibitaramo ategura.

Bobi Wine kandi yakomeje avuga ko kuba Museveni yari yandikishije ku rutonde rw’abahanzi muri Uganda mu minsi ishize yashakaga guhangana bityo rero akwiye kureka bagahangana mu buryo buboneye mu muziki.

Yanavuze ko atari iwe gusa hagoswe na Police ya Uganda kuko n’aho yagombaga gukorera igitaramo hari umubare munini w’aba-Police.

Ati “Abo ni ba bantu (Police) bavuga ko badafite ubushobozi bwo kurinda umutekano w’abitabiriye igitaramo nyamara bafite ingufu zo gutera ubwoba abaturage, kubahohotera no gufunga ibitaramo.”

Yakomeje anavuga ko kandi akwiye kureka abaturage bakaba aribo bihitiramo uwo bashaka kumva avugako icyo aricyo gihugu cyabo.

Uyu muririmbyi ari ku isonga ry’abanenga ubutegetsi bwa Museveni gusa ariko Perezida Museveni yagiye avuga ko atazihanganira ibitaramo birimo politiki ndetse kuva mu Ukwakira 2017, Bobi Wine amaze guhagarikirwa ibitaramo birenga byinshi birenga 100 yabaga yateguye.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo