Close MORE NEWS Polisi y’u Rwanda yishe irashe abagande babiri binjizaga Magendu UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 11-11-2019 saa 07:09' whatsapp Facebook Ku Cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo 2019, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yarashe ikica abantu babiri hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Tabagwe. Polisi ivuga ko aba bantu bari mu itsinda ry’abakora ubucuruzi bwa Magendu yari imaze gufata binjiza ibicuruzwa bivuye muri Uganda baciye ku mupaka utemewe. Itangazo Police y’u Rwanda yashyize hanze rivuga ko aba bagabo babiri barashwe ari Job Ebindishaka w’imyaka 32 na Bosco Tuheirwe bombi b’Abagande. Police y’u Rwanda ikomeza ivuga ko abapolisi b’u Rwanda babarashe birwanaho kuko bariya bagabo bariho bagerageza gucika. Itangazo rya Police y’u Rwanda rivuga iby’iraswa ry’aba bagabo Polisi ya Uganda yo yatangaje ko iri gukora iperereza ku iyicwa ry’aba baturage ba Uganda, aba ngo bari kumwe na bagenzi babo batatu bo babashije guhunga basubira muri Uganda. Mu Cyumweru gishize, umunyarwanda witwa Havugimana Peter w’imyaka 26 yarashwe n’inzego zishinzwe umutekano ubwo yari avanye ibirayi muri Uganda nk’uko Polisi ya Uganda yabitangaje. Havugimana yakomeretse urutungu abasha guhungira muri Uganda aho yakomeje kuvurirwa, mugenzi we bari kumwe bivugwa ko yitwa ’Muhirwa’ yarashwe mu gituza arafatwa. Aba bombi barasiwe ku mupaka wo ku ruhande rw’Akarere ka Gicumbi mu Majyaruguru y’u Rwanda bagerageza kwinjiza ibirayi mu Rwanda nk’uko Havugimana yabitangaje. Mu byumweru bibiri bishize abagore babiri b’abanyarwandakazi bararashwe barapfa mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare. Aba bivugwa ko bafashwe n’inzego zishinzwe umutekano bikoreye ibicuruzwa bavanye muri Uganda maze bakiruka, bakaraswa. Kuva mu kwezi kwa Kabiri u Rwanda na Uganda bashyamirana bakabuza abaturage gusubira muri Uganda (abaca ku mupaka w’ubutaka) ibikorwa nk’ibi byagiye bibaho. Abaturage begereye umupaka bamwe bakomeje kugerageza gusubira muri Uganda mu bikorwa bari basanzwe bakora by’ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Bamwe na bamwe bagiye baraswa n’inzego zishinzwe umutekano bahasiga ubuzima bashinjwa kurwanya inzego zishinzwe umutekano. Hashize amezi atatu ba Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni bumvikaniye muri Angola kurangiza ibibazo hagati y’ubutegetsi bwabo bigira ingaruka ku baturage. Bosco Tuheirwe (ibumodo) na Job Ebyarishanga barashwe na Polisi y’u Rwanda bagapfa Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru ADEPR barasaba ko ikibazo cya Karasha kigezwa kwa Perezida Kagame imyidagaduro Miss Josiane yabonanye na ’Mimi Mirage’ wamuhaye amafaranga agura imodoka amakuru RNC yasezereye burundu bamwe mu bayobozi bayo amakuru Kigali: Bavuga ko batewe bagakubitwa kuko banze kwimuka aho batuye amakuru Buyoya ushinjwa kwica Ndadaye ati "Ibi bifite icyo bivuze" amakuru Michelle Obama yasobanuye uburyo kweguza Perezida Donald Trump ari ubujiji amakuru Ben Rutabana, ishingiro ry’ibibazo muri RNC-Mushiki we amakuru Umupolisi yafatiwe mu cyuho n’abaturage akora mu mufuka ’Boss we’ mu muvundo amakuru EACJ yatesheje agaciro ikirego kuri Manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza NDANGIRA amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika ubukungu Bakuye isomo muri ‘EXPO’ rizabafasha kumenya Kawa abakiriya bakeneye iterambere Urubuga ‘Business.rw’ ruje ari igisubizo ku bucuruzi bwo kuri Interineti ubuzima Ababuze ubushake mu gutera akabariro, abashaka gutsirika ababazengereje cyangwa kubashika babonye igisubizo
Polisi y’u Rwanda yishe irashe abagande babiri binjizaga Magendu UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 11-11-2019 saa 07:09' whatsapp Facebook Ku Cyumweru tariki ya 10 Ugushyingo 2019, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yarashe ikica abantu babiri hafi y’umupaka w’u Rwanda na Uganda mu Karere ka Nyagatare mu Murenge wa Tabagwe. Polisi ivuga ko aba bantu bari mu itsinda ry’abakora ubucuruzi bwa Magendu yari imaze gufata binjiza ibicuruzwa bivuye muri Uganda baciye ku mupaka utemewe. Itangazo Police y’u Rwanda yashyize hanze rivuga ko aba bagabo babiri barashwe ari Job Ebindishaka w’imyaka 32 na Bosco Tuheirwe bombi b’Abagande. Police y’u Rwanda ikomeza ivuga ko abapolisi b’u Rwanda babarashe birwanaho kuko bariya bagabo bariho bagerageza gucika. Itangazo rya Police y’u Rwanda rivuga iby’iraswa ry’aba bagabo Polisi ya Uganda yo yatangaje ko iri gukora iperereza ku iyicwa ry’aba baturage ba Uganda, aba ngo bari kumwe na bagenzi babo batatu bo babashije guhunga basubira muri Uganda. Mu Cyumweru gishize, umunyarwanda witwa Havugimana Peter w’imyaka 26 yarashwe n’inzego zishinzwe umutekano ubwo yari avanye ibirayi muri Uganda nk’uko Polisi ya Uganda yabitangaje. Havugimana yakomeretse urutungu abasha guhungira muri Uganda aho yakomeje kuvurirwa, mugenzi we bari kumwe bivugwa ko yitwa ’Muhirwa’ yarashwe mu gituza arafatwa. Aba bombi barasiwe ku mupaka wo ku ruhande rw’Akarere ka Gicumbi mu Majyaruguru y’u Rwanda bagerageza kwinjiza ibirayi mu Rwanda nk’uko Havugimana yabitangaje. Mu byumweru bibiri bishize abagore babiri b’abanyarwandakazi bararashwe barapfa mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare. Aba bivugwa ko bafashwe n’inzego zishinzwe umutekano bikoreye ibicuruzwa bavanye muri Uganda maze bakiruka, bakaraswa. Kuva mu kwezi kwa Kabiri u Rwanda na Uganda bashyamirana bakabuza abaturage gusubira muri Uganda (abaca ku mupaka w’ubutaka) ibikorwa nk’ibi byagiye bibaho. Abaturage begereye umupaka bamwe bakomeje kugerageza gusubira muri Uganda mu bikorwa bari basanzwe bakora by’ubucuruzi bwambukiranya imipaka. Bamwe na bamwe bagiye baraswa n’inzego zishinzwe umutekano bahasiga ubuzima bashinjwa kurwanya inzego zishinzwe umutekano. Hashize amezi atatu ba Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni bumvikaniye muri Angola kurangiza ibibazo hagati y’ubutegetsi bwabo bigira ingaruka ku baturage. Bosco Tuheirwe (ibumodo) na Job Ebyarishanga barashwe na Polisi y’u Rwanda bagapfa Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru ADEPR barasaba ko ikibazo cya Karasha kigezwa kwa Perezida Kagame imyidagaduro Miss Josiane yabonanye na ’Mimi Mirage’ wamuhaye amafaranga agura imodoka amakuru RNC yasezereye burundu bamwe mu bayobozi bayo amakuru Kigali: Bavuga ko batewe bagakubitwa kuko banze kwimuka aho batuye amakuru Buyoya ushinjwa kwica Ndadaye ati "Ibi bifite icyo bivuze" amakuru Michelle Obama yasobanuye uburyo kweguza Perezida Donald Trump ari ubujiji amakuru Ben Rutabana, ishingiro ry’ibibazo muri RNC-Mushiki we amakuru Umupolisi yafatiwe mu cyuho n’abaturage akora mu mufuka ’Boss we’ mu muvundo amakuru EACJ yatesheje agaciro ikirego kuri Manda ya 3 ya Perezida Nkurunziza NDANGIRA amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika ubukungu Bakuye isomo muri ‘EXPO’ rizabafasha kumenya Kawa abakiriya bakeneye iterambere Urubuga ‘Business.rw’ ruje ari igisubizo ku bucuruzi bwo kuri Interineti ubuzima Ababuze ubushake mu gutera akabariro, abashaka gutsirika ababazengereje cyangwa kubashika babonye igisubizo