Polisi y’u Rwanda yabonye umuvugizi mushya, Badege ari he?

CP Jean Bosco Kabera ni we muvugizi mushya wa Polisi y’u Rwanda.

Itangazo rya Polisi riravuga ko CP Kabera yanagizwe komiseri ushinzwe itangazamakuru muri Polisi.

Ubusanzwe yari ashinzwe ishami ry’ibikoresho (Logistics) muri Polisi.

Mbere yaho yayoboraga ishuri rya Polisi rya Gishari riri mu Karere ka Rwamagana.

Asimbuye kuri uwo mwanya CP Theos Badege uherutse guhabwa umwanya w’ubuyobozi muri Polisi Mpuzamahanga (Interpol).

Amakuru yizewe aravuga ko CP Badege azajya akorera i Lyon mu Bufaransa ku cyicaro gikuru cya Interpol.

CP Badege yari Umuvugizi wa Polisi kuva mu Kwakira 2016, mbere yaho akaba yari akuriye Urwego rw’Ubugenzacyaha rwitwaga CID.

Icyo gihe yari asubiye ku mwanya yari yaravuyeho mu myaka itatu yabanje (2013) ubwo yashingwaga kuyobora ubugenzacyaha.

JPEG - 177.3 kb
CP Theos Badege yahawe imirimo mu gipolisi mpuzamahanga kizwi nka Interpol

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

Igitekerezo
Bosenibamwe Kuya 31-10-2018

Ko abafaransa batumazeho abantu bacu aho ntibazaduhidukirana?Mushikiwabo baramujyanye na none na Badege! Nyamara Mzee yitonde ba rutuku bagira amayeri menshi izo promotions si shyashya.

Nina Kuya 30-10-2018

Oohh!!! We will miss Badege. Yari umuhanga mu kazi. Ariko promotion ni nziza. On lui souhaite la bonne chance dans sa nouvelle fonction.