Polisi ngo umunyonzi ’udafite Kasike’ yigumire mu rugo

Mu gihe abanyonzi bavuga ko nta bushobozi bafite bwo kugura Kasike (Casques, helmets) zo kurinda abagenzi nk’igihe habaye impanuka babishingira ko ngo zihenze kandi bakaba bari bamaze igihe badakora, Polisi y’u Rwanda yo ivuga ko umunyonzi utayifite byaba byiza yimugiye mu rugo kuko ngo urajya mu muhanda arafatwa.

Kwemerera abanyonzi kongera gusubira mu muhanda ariko bakaba bafite ingofero z’ubwirinzi zo kubarinda impanuka no kurinda abo batwara, ni umwe mu myanzuro yafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa 25 Nzeri 2020.

Uretse kuba bafite Kasike kandi abanyonzi kimwe n’abanyarwanda bose, bategetswe no kuba bambaye agapfukamunwa neza mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Umunyonzi witwa Nsanzabera Berchmas avuga ko kugura iriya ngofero (Kasike) bigoye kuko bari bamaze igihe badakora kandi ngo no kugira ngo umuntu anyonge abone amafaranga ahagije yo kuyigura biragoranye.

Ikindi bavuga ko bataramenya ubwoko bwa Casques bazagura kuko batarabwirwa ubwoko bw’iyo bagomba kugura.

Ati “ Ntitwanze kubahiriza ririya bwiriza ariko rwose tuvugishije ukuri biragoye! Nawe se, reba tumaze amezi atandatu tudakora, kandi twategetswe kugura iriya Casques! Ubu se turakura he ubushobozi? Turasaba Polisi ko idohora!”

Ku kuba bagomba kunyonga igare bambaye kandi neza agapfukamunwa, uwitwa Kayinamura yongeyeho ko ngo bigoye ko waheka umuntu ku igare, ukarinyonga kandi wipfutse umunwa n’amazuru.

Ibi abivuga ngo kuko iyo umuntu atwaye igare aba akeneye umwuka uhagije kuko aba akoresha imbaraga nyinshi.

Aba banyonzi baratakambira Polisi bayisaba kudohora mu gihe Commissioner of Police (CP), John Bosco Kabera uyivugira avuga ko ngo ibyo bidashoboka.

Avuga ko ibwiriza ry’Inama y’Abaminisitiri risobanutse bityo ko ntawe ukwiye kurirengaho yitwaje impamvu iyo ariyo yose.

CP Kabera avuga ko umunyonzi Polisi iri busange atwaye igare adafite Casques ari bufatwe.

Ati “ Turagira ngo tubwire abanyonzi ko uri butware igare adafite ingofero y’ubwirinzi turi bumufate. Nibakorane n’abayobozi babo, barebe uko babona ziriya ngofero niba atari ibyo bigumire mu rugo aho kugira ngo bafatwe.”

Umuvugizi wa Polisi avuga ko buri wese agomba gukora ibyo asabwa n’ibwiriza ry’Inama y’Abaminisitiri aho kugira ngo agire ikindi yitwaza.

Nyuma yuko aya mabwiriza asohotse arimo n’iryemereye abanyonzi gusubira mu muhanda, Ingabire Victoire, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda yavuze ko ari byiza kuba abanyonzi bibutswe icyakora avuga ko bijyanye n’ubushobozi bwabo batakagombye kubazwa nk’iby’abamotari.

Kuri iyi ngingo Madamu Ingabire Umuhoza Victoire uyobora ishyaka rya DALFA Umurinzi ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda yagize ati ""Bagize neza kuba bibutse abanyonzi, abanyonzi bose bari bamerewe nabi...ntekereza ko ibyo bagomba kubabaza bitagomba kuba bingana nk’iby’abamotari kubera ubushobozi, bagomba kujya bibuka ubushobozi bwa buri rwego uko rumeze".

Abanyonzi bagarutse mu muhanda nyuma y’amezi atandatu badakora kuko baherukaga mu muhanda mu ntangiriro z’ukwezi kwa Werurwe 2020 mbere y’uko u Rwanda rushyiraho gahunda ya ‘Guma mu rugo’ mu gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covod-19.

MURI IYI VIDEO URUMVA IBYO VICTOIRE YAVUZE BYOSE NYUMA Y’IBYEMEZO BY’INAMA Y’ABAMINISITIRI YO KU WA 25 NZERI 2020:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
C Kuya 28-09-2020

Iyo utwaye igare , uba umeze nk’umuntu uri kwiruka, kandi ukenera umwuka uhagije. Bityo ibyo abanyonzi bavuga birumvikana.