Polisi irakangurira abaturarwanda kubahiriza amabwiriza mashya yo kurwanya COVID-19

Polisi y’u Rwanda irasaba abatwara abagenzi kuri moto n’abagenzi muri rusange kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Koronavirusi bibutswa ko ingendo zitemewe.

Itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’intebe ryasohotse mu ijoro ryo kuri iki cyumweru tariki ya 31 Gicurasi ryahinduye ibyari biherutse gutangazwa mu nama y’abaminisitiri iherutse kuba, umwanzuro wavugaga ko abamotari ndetse n’ingendo zihuza intara n’umujyi wa Kigali zagombaga gusubukurwa kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Kamena 2020.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yaboneho gukangurira abaturarwanda gukomeza kubahiriza amabwiriza mashya mu gihe hagitegerejwe ibyemezo by’inama y’abaminisitiri.

CP Kabera yagize ati " Mu gihe tugitegereje andi mabwiriza mashya turakangurira abaturarwanda kubahiriza amabwiriza yari asanzweho ahagarika ingendo zambukiranya intara n’izihuza umujyi wa Kigali. Abaturarwanda barasabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza ajyanye no kwirinda icyorezo cya COVID-19 uko yakabaye."

CP Kabera yakomeje akangurira abantu kurushaho kubahiriza amabwiriza kurusha uko byakorwaga mu kwezi gushize kandi bagakomeza gutanga amakuru y’abantu barenga ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya iki cyorezo cya COVID-19.

Yibukije abantu ko ubufatanye no kubahiriza amabwiriza aribwo buryo bwonyine bwo kurwanya Koronavirusi.

Yasabye abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka. Abasaba kandi kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bakaraba intoki ndetse bakoresha indi miti yabugenewe, abakangurira kandi kwambara agapfukamunwa no gusiga intera hagati yabo ndetse n’ibinyabiziga bakoresha.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo