Polisi imaze gutangaza ko umuhanzi Kizito Mihigo yiyahuye arapfa

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 17 Gashyantare 2020, ahagana saa kumi n’imwe, Kizito Mihigo w’imyaka 38 wari ufungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera yasanzwe yiyahuye arapfa.

Kizito Mihigo yari amaze iminsi itatu muri kasho ya Polisi aho Ubugenzacyaha bwamukurikiranagaho ibyaha birimo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko na ruswa.

Itangazo rya Polisi riravuga ko tariki 15 na 16 Gashyantare, yari yasuwe n’abo mu muryango we, ndetse n’umuhagarariye mu mategeko. Iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyateye Kizito Mihigo kwiyambura ubuzima.

Ku wa 12/2/2020 ku gicamunsi Inzego z’Umutekano zashyikirije RIB umuhanzi Kizito Mihigo wafatiwe mu Karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi.

Yakekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya Ruswa. Iperereza ryatangiye kuri ibi byaha akekwaho kugirango dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Kizito yari yongeye gutabwa muri yombi nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye muri Nzeri 2018 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yemeje ifungurwa ry’abagororwa 2140 barimo Kizito Mihigo na Victoire Ingabire Umuhoza, ku mbabazi za Perezida wa Repubulika.

Mu 2015 nibwo Kizito yakatiwe gufungwa imyaka 10 nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, icyaha cy’ubugambanyi bwo kugiririra nabi ubutegetsi buriho ndetse n’icyaha cy’ubwoshye bwo kugiririra nabi Perezida wa Repubulika n’icyo gukora umugambi w’icyaha cy’ubwicanyi.

Imbabazi zitangwa na Perezida wa Repubulika zishobora gutangwa nta bisabwe kubahirizwa cyangwa hateganyijwe amabwiriza uwagiriwe imbabazi agomba gukurikiza. Iyo ayo mabwiriza adakurikijwe, imbabazi zivanwaho kandi igihano kikarangizwa.

Nyakwigendera wakunze guhanga indirimbo zinakoreshwa muri Kiliziya Gatulika, agisohoka muri Gereza yari yashyize hanze indirimbo igira iti “Aho kuguhomba yaguhombya.” ndetse anatangaza ko agiye guhita ashaka umugore.

RIB ivuga ko umurambo wa Kizito wajyanywe gukorerwa isuzuma ngo bamenye icyamwishe

Mu kiganiro kigufi, Umuvugizi wa RIB, Marie Michelle Umuhoza yahaye Umuseke, yavuze ko iperereza ryatangiye, ngo umurambo we woherejwe ku Bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma, nibirangira urahabwa umuryango we uzamushyingure.


Itangazo rya Polisi ryasinyweho n’umuvugizi wayo rivuga ko Kizito Mihigo yasanzwe ngo yiyahuye agapfa


Kizito Mihigo ngo yari amaze iminsi itatu muri Kasho ya Polisi (Iyi foto yayifotowe ubwo yafatirwaga i Nyaruguru ngo ashaka gutorokera i Burundi)

Intego ni ukumurongora akaba Mama w’abana banjye, Patrick wo mu ’Runana’ yakaniye ngo ararongora umuhanzikazi Sunny uzwiho udushya twinshi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo