Police yafunze umugabo n’abagore 7 basengaga bambaye ubusa

Police muri Uganda yataye muri yombi abagore barindwi n’umugabo w’umupasitoro wari kumwe n’abagore barindwi bambaye ubusa basengera mu nzu y’undi muntu ngo bita urusengero.

Ni mu karere ka Rukiga mu majyepfo ya Uganda aho uyu mugabo n’abagore bafashwe bagashinjwa ibyaha by’inama no gusenga mu buryo binyuranyije n’amategeko kandi bambaye ubusa mu nzu iturwamo n’abantu bo bita urusengero.

Ngo ni abo mu itorero ryitwa ‘Full Gospel Church’ rikorera mu nzu y’uwitwa Kahababo aho Police yagabye igitero kuwa kabiri iyobowe n’umuyobozi wa Police mu karere igasanga uyu mugabo n’abagore barindwi ngo basenga bambaye buri buri.

Police ngo yabajije uyu mugabo bita pastor Elias Mubangizi impamvu asengana n’abagore b’abandi bagabo kandi bambaye ubusa mbere yo kumutambikana hamwe n’aba bagore bose basanzwe batuye aha Rukiga.

Umuyobozi wa Police hano avug ako bubaha imyemerere ya buri muntu ariko abantu bakwiye gukurikiza amategeko agenga insengero harimo; kuba nzanditse zizwi aho gusengera mu nzu z’abantu banambaye ubusa nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru Monitor.

Abagabo b’aba bagore basengaga bambaye ubusa ngo nibo bari barabwiye Police ko Pasitoro wa hano yajujubije abagore babo aho abamarana icyumweru barataye ingo zabo bararayo basenga amanywa n’ijoro.

umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo