Phocas Ndayizera ngo afatwa yabajijwe itangazamakuru ariko mu rukiko aregwa iterabwoba

Uruhande rw’umunyamakuru Phocas Ndayizera rwabwiye urukiko ko ubwo yafatwaga mu 2018, yabajijwe dosiye y’itangazamakuru ariko nyuma mu rukiko aregwa iterabwoba.

Urukiko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba, uyu munsi rwahaye umwanya Bwana Ndayizera n’abareganwa na we 13 ngo bavuze ku gihano cyo kubafunga burundu basabiwe n’ubushinjacyaha.

Bwana Ndayizera wabanje kuburirwa irengero akerekanwa n’abapolisi hashize icyumweru, yahakanye umugambi w’iterabwoba ashinjwa.

Yavuze ko ubushinjacyaha bwivugiye ko uwo mugambi wacuzwe n’ishyaka RNC, ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, rikawunyuza kuri "Ntamuhanga Cassien watorotse gereza agahungira muri Mozambique".

Yahakanye kandi amajwi yifashishwa n’ubushinjacyaha mu kumushinja, avuga ko byumvikana ko amwe ari amajwi yafatiwe muri Studio, atandukanye cyane n’amajwi yaciye ku minara ya Telephone.

Bwana Ndayizera wari umunyamakuru wigenga, yongeye gusubiramo ko yakorewe iyicarubozo kugira ngo yemere ibyaha akanabisinyishwa ku ngufu.

Uwunganira Bwana Ndayizera yavuze ko umukiliya we yafashwe akabazwa kuri dosiye igendanye n’itangazamakuru, ariko bigeze mu rukiko aburana iterabwoba.

Ati "Iyo dosiye yakorewe mbere ntaho igaragara mu rukiko".

Uruhande rwa Ndayizera rwavuze ko runenga raporo y’ubushinjacyaha ku biturika bwavuze ko yafatanywe, ruvuga ko hari indi raporo yerekanye ko ibyo bintu berekana bidaturika.

Avuga ko kandi ibyo bintu ntabyo yafatanywe, kandi nta kimenyetso cy’ubushinjacyaha cyerekanye ko ari we wabifatanywe.

Undi uregwa witwa Eliaquim Karangwa yasabye ko ibintu biturika bavuga ko yafatanywe byerekanwa amashusho yabyo mu rukiko, atari ibye.

Yasabye kandi ko ibyo bavuga ko yafatanywe, kimwe n’ibivugwa byafatanywe Ndayizera byose byazanwa mu rukiko aho kwerekana amafoto yabyo mu gihe bakemanga ikoranabuhanga.

Ejo ku wa Kane, uru rukiko rukorera i Nyanza mu majyepfo ruzakomeza kumva abandi baregwa bavuga ku gihano basabiwe n’ubushinjacyaha.


Umunyamakuru Phocas Ndayizera(ufite icupa ry’amazi) na Karangwa Eliaquim (iruhande rwe) inzobere mu ikoranabuhanga

Karasira yakorewe agashya ku Isabukuru ye ahabwa Pasiporo ikomeye, tubonye na Murumuna we, gusa birababaje cyane:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo