Perezida wa Turikiya ati

Perezida Recep Tayyip Erdogan wa Turikiya ejo yabwiye abayobozi bakuru muri Guverinoma ye ko byaba byiza abategetsi b’u Bufaransa barebye uko Perezida wabo Emmanuel Macron yavuzwa mu mutwe kuko ngo hatameze neza.

Erdogan yabivuze kubera ko ngo uko Perezida Emmanuel Macron yitwara imbere y’Abisilamu byerekana ko "atameze neza mu mutwe".

Iyi mvugo yarakaje u Bufaransa buhita butumiza ubuhagarariye muri Turikiya ngo atahe vuba na bwangu.

Abategetsi b’i Paris bavuga ko badashobora kwihanganira ibitutsi bya Erdogan.

Mu kiganiro Erdogan yahaye abafatanyije nawe kuyobora yagize ati: “ Ariko ubundi uriya mugabo witwa Macron afite ikihe kibazo kimuteranya na Islam n’Abisilamu? Umutwe we ukeneye kwitabwaho.”

Recip Tayyip Erdogan avuga ko bitumvikana ukuntu Umukuru w’igihugu yibasira bamwe mu baturage be kubera ko gusa bafite imyizerere itandukanya n’iya benshi mu bo ayobora.

Ibi abivuze nyuma y’uko Macron atangaje ko igihugu cye kigiye guhagurukira kurwanya abasilamu b’abahezanguni, ibyo yise ‘Séparatisme Islamique.’

Mu Cyumweru gishize, hari umwarimu w’Amateka mu Bufaransa waciwe umutwe n’umwe mu bagendera ku mahame akaze ya Islam amujijije y’uko hari hashize igihe runaka yeretse abanyeshuri be ishusho y’Intumwa y’Imana Muhammad kandi kizira muri Islam.

Nyuma yo kumva ibyatangajwe na Perezida Erdogan, ubutegetsi bw’i Paris bwasohoye itangazo rimusaba ‘kwirinda kurengera mu byo avuga kandi agahindura Politiki ye kuko ngo izamuteza akaga mu mpande zose.’

N’ubwo Turikiya n’u Bufaransa ari bimwe mu bihugu bigize ihururi rya OTAN, ibi bihugu bimaze iminsi birebana ay’ingwe kubera inyungu bifite muri Syria, Libya, no mu gace ka Nagorno-Karabakh muri iki gihe kabaye isibaniro hagati ya Armenia na Azerbaijan.

Ikindi bapfa rero ni petelori iherutse kuboneka mu Nyanja ya Mediteranée ku gice cyayo cy’Uburasirazuba gikorwaho n’u Bugereki ndetse na Cyprus.

Kugeza ubu ubuyobozi bukuru bwa OTAN ntiburagira icyo buvuga kuri aya makimbirane ari hagati y’ibi bihugu binyamuryango kandi biri mu bifite ijambo rikomeye muri yo.

Kugeza ubu OTAN igizwe n’ibihugu 30.

Ibyayibanjemo ni 12 ari byo: u Bubiligi, Canada, Denmark, u Bufaransa, Iceland, u Butaliyani, Luxembourg, u Buholandi, Norway, Portugal, u Bwongereza na USA.

Nyuma haje kwiyongeraho u Bugereki na Turikiya, u Budage, Espagne, Repubulika ya Tchèque, Hongiriya, Pologne, Bulgaria, Estonia, Latvia, Lithuania, Romania, Slovakia Slovenia, Albania Croatia, Montenegro na Macedonia ya Ruguru.

Turikiya iha OTAN miliyoni 100$ buri mwaka ngo akoreshwe mu ngengo yayo y’imari.

JPEG - 126.7 kb
Perezida Erdogan ari kumwe na mugenzi we Emmanuel Macron mu nama yigaga ku bibera muri Syria

YAMUKUBISE UMUGERI AHITA AMWICIRA UMWANA MU NDA || BIRAGUSABA KWIHANGANA KUKO NATWE BYATURENZE.

Source:Umuseke





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo