Perezida wa Sena y’u Rwanda yatangiye imirimo ashyiraho abagize amakomisiyo

Kuri uyu wa 30 Ukwakira 2019, ku kico cy’inteko ishingamategko y’u Rwanda ku Kimihurura umutwe wa Sena, Perezida wa Sena Nyakubahwa Dr Iyamurenye Augustin yayoboye imirimo y’Inteko rusange inateranye bwa mbere kuva barahira ku wa 17 Ukwakira 2019.

Muri iyi nteko, abasenateri bari banasuwe n’itsinda ry’abanyeshuri biga ku ishuri rya ”La Fontaine School” ryo mu Mujyi wa Kigali baherekejwe n’abarimu ndetse n’ababyeyi babo.

JPEG - 32.8 kb
Perezida wa Sena, Nyakubahwa Dr Iyamurenye Augustin

Perezida wa Sena, Nyakubahwa Dr Iyamurenye Augustin yatangiye abaha ikaze.
Yakomeje avuga ko gahunda y’Inteko Rusange ariyo yo gutora abagize biro za Komisiyo zihoraho za Sena na ziro ya Komite igenzura imikorere ya Sena, Imyitwarire, Imyifatire n’Ubudahangarwa by’Abasenateri.

Amatora uko yagenze, muri biro ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere hatowe Perezida Hon. Dushimimana Lambert na Visi Perezida, Hon. Murangwa Hadidja. Abasenateri bandi b’iyi Komisiyo ni Hon.Karangwa Chrysologue, Nsengiyumva Fulgence Hon.Ntidendereza William na Hon. Uwera Pélagie.

Muri biro ya Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari, hatowe Perezida Hon. Nkusi Juvénal na Visi Perezida Hon. Uwimana Consolée. Abandi bayigize ni Hon. Kalimba Zephyrin, Hon.Mupenzi George, Hon. Nkurunziza Innocent na Hon. Nyinawamwiza Laëtitia.

Biro ya Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane igizwe abatowe ni Perezida, Hon Bideri John Bonds na Visi Perezida, Hon. Mukakalisa Jean d’Arc. Abandi bo muri iyi Komisiyo bayigze ni Hon. Kanyarukiga Ephrem, Hon. Nyagahura Marguerite na Hon. Uyisenga Charles.

Muri biro ya Komisiyo y’Imibereho y’Abaturage n’Uburenganzira bwa Muntu hatowe Perezida Hon. Umuhire Adrie na Visi Perezida, Hon. Habineza Faustin. Abandi ni Hon. Habiyakare François, Hon.Havugimana Emmanuel, Hon. Mureshyankwano Marie Rose na Hon. Niyomugabo Cyprien.

Ubusanzwe ibi byakozwe bigenwa n’itegeko Ngenga N°007/2018.OL ryo kuwa 08/09/2018 rigenga imikorere ya Sena riteganya ko Komisiyo zihoraho zigize Sena, ndetse n’inshingano zazo. Sena ifite Komisiyo Zihoraho 4 na Komite igenzura Imikorere ya Sena,Imyitwarire,Imyifatire n’Ubudahangarwa by’Abasenateri

PNG - 477.6 kb
Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere hatowe Perezida Hon. Dushimimana Lambert
JPEG - 33.7 kb
Visi Peresident wa Sena Nyirasafari Esperance
JPEG - 44.8 kb
Perezida wa Komisiyo y’Imibereho y’abaturage n’Uburenganzira bwa muntu Hon. Umuhire Adrie

JPEG - 43.4 kb
Visi Perezida Hon. Uwimana Consolée

JPEG - 66.4 kb
Komisiyo y’Iterambere ry’Ubukungu n’Imari, hatowe Perezida Hon. Nkusi Juvénal





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo