Perezida  wa Philippine Duterte  yise Imana

Perezida Rodrigo Duterte wa Philippine yise Imana "igicucu", ibintu byateje uburakari muri iki gihugu cyiganjemo abakristu gatolika.

Mu ijambo ryanyuze kuri televiziyo, yanenze inkuru ijyanye n’ibivugwa muri Bibiliya kuri Adamu na Eva ndetse anenga n’imitekerereze ifatiye ku cyaha cy’inkomoko.

Bwana Duterte yagize ati: "Ni muntu ki icyo gicucu cy’Imana?", ndetse anenga ibivugwa muri Bibiliya ko Adamu na Eva bariye "urubuto rubujijwe".

Ati: "Waremye ikintu cyiza nuko urahindukira utekereza ku kintu cyagerageza ndetse kigasenya icyo waremye".

Perezida Duterte yananenze ingingo y’icyaha cy’inkomoko - aho abantu bose bagirwaho ingaruka n’ibyakozwe n’Adamu na Eva - agira ati: "Ntimwari mwavuke ariko ubu mufite icyaha cy’inkomoko."

Ati: "Iryo dini ni bwoko ki? Sinshobora kuryemera".

Bwana Duterte arazwi cyane kubera amagambo ye yendereza no kubera ukuntu yibasira nta mbebya abamurwanya.

Mu gihe Kiliziya Gatolika muri Philippine n’abaturage benshi bamaganye amagambo ye, ibiro bye byo byatangaje ko Perezida Duterte ibyo yavuze nta kindi kitari imyemerere ye ku giti cye.

Musenyeri Arturo Bastes wo muri Kiliziya Gatolika mu mujyi ayo magambo yavugiwemo, yasubije Bwana Duterte avuga ko ari "umusazi" ndetse asaba abantu kumusengera kugira ngo "amagambo atuka Imana n’igitugu cye" abihagarike.

Ku mbuga nkoranyambaga, hari bamwe bashyigikiye Bwana Duterte bavuga ko ibyo yavuze ari uko we yumva ibintu.

Ariko mu gihugu nka Philippine aho mu baturage bacyo barenga gato miliyoni 100, 90% ari abakristu biganjemo aba gatolika, benshi ku mbuga nkoranyambaga barakajwe n’amagambo ye, bavuga ko ubu noneho yarengereye, ndetse amagambo ye yateje n’impaka zikomeye.

Mu gihe cyashize, Bwana Duterte yananenze Papa mu mvugo ikakaye. Kandi yanagiye avuga andi magambo ahanini yafashwe nk’akomeretsa cyangwa yibasira abagore.

Aya magambo aherutse gutangaza yo yari mu ijambo yavugiye i Davao, umujyi yategetse mbere yuko yiyamamariza kuba perezida.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
salvator Kuya 4-07-2018

ISI arayirambiwe ari kwiyahura Ku Mana NGO imwice ariko yo siko ikora ahubwo niyipfire rwiza mbabajwe n’abana be bazagibwaho n’umuvumo wase azabaze amakuru ya Nebukadinezari W’Ibaburoni

Rugamba Dermas Kuya 27-06-2018

yesu ari bugufi ! tandukana nicyaha