Perezida wa Peru yiyishe yanga gutabwa muri yombi

Alan García wahoze ari perezida wa Peru yapfuye amaze kwirasa mu gihe polisi yageraga iwe ngo imute muri yombi bijyanye n’ibirego bya ruswa.

Bwana García yahise yihutishirizwa ku bitaro byo mu murwa mukuru Lima. Urupfu rwe rwaje kwemezwa na Perezida wa Peru uriho kuri ubu, Martín Vizcarra.

Imbaga y’abamushyigikiye bateraniye hanze y’inyubako y’ibitaro, basubizwa inyuma n’abapolisi bari bahatonze umurongo.

Bwana García yashinjwaga kurya ruswa ahawe na kompanyi Odebrecht yo muri Brezili ikora mu bijyanye n’ubwubatsi, ibirego yahakanaga.

PNG - 420.4 kb
Imodoka itwara umurambo yageze ku bitaro nyuma yaho byari bimaze gutangazwa ko Bwana García yapfuye


Yabaye perezida wa Peru guhera mu mwaka wa 1985 kugera mu mwaka wa 1990, yongera kuba perezida guhera mu mwaka wa 2006 kugera mu mwaka wa 2011.

PNG - 368.1 kb
Alan García yashinjwaga kurya ruswa ahawe na Kompanyi Odebrecht yo muri Brezili ikora mu bijyanye n’ubwubatsi, ibirego yahakanaga

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo