Perezida wa Malawi yisubiyeho ku guhanga imirimo miliyoni

Perezida wa Malawi, Lazarus Chakwera yisubiyeho ku byo yari yasezeranyije mu kwiyamamaza kwe avuga ko azahanga imirimo miliyoni imwe nagera ku butegetsi.

Yavuze ko leta ya Malawi ifite ubushobozi bwo guha akazi abantu 200,000 gusa.

Perezida Chakwera wageze ku butegetsi mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka, yavuze ko leta yonyine nta bushobozi bwo guhanga imirimo ifite.

Yavuze ko icyeneye ubufasha bw’urwego rw’abikorera. Yavuze ko abikorera bagomba guha akazi abandi bantu benshi kurushaho.

Bwana Chakwera yabivuze ejo ku wa Mbere ubwo hizihizwaga iminsi 100 ubutegetsi bwe bumaze.

Ingingo yo guhanga imirimo miliyoni, ni imwe mu zagarutsweho cyane mu kwiyamamaza kw’urugaga rw’amashyaka rwa ’Tonse Alliance’ yari abereye umukandida mu matora ya Perezida yari asubiwemo.

Abanenga leta ya Malawi babwiye ibitangazamakuru byo muri icyo gihugu ko urwo rugaga nta gahunda y’ibikorwa ijyanye no guhanga iyo mirimo rwari rufite, ko iyo yari iturufu gusa yo kugira ngo umukandida warwo atorwe.


Perezida Chakwera yageze ku butegetsi mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka, mu matora yari asubiwemo

PAC yasohoye Gitifu wa Nyamagabe mu cyumba, icyifuzo cya Sankara kuri Rusesabagina cyashyizwe mu ngiro imanza zabo zirahuzwa kimwe n’abandi bahoze muri FLN:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo