Perezida wa Madagascar yaraguje umutwe avuga ko CAN 2019 bazayegukana

Perezida Andry Rajoelina wa Madagascar avuga ko igihugu cyose gitewe ishema no kuba ikipe yabo ubu igeze muri 1/4 cy’igikombe cya Afurika kandi ari ubwa mbere igeze muri iri rushamwa.

Ni nyuma y’uko iyi kipe itsinze Kongo kuri za Penaliti mu ijoro ryakeye.

Bwana Rajoelina yari yakodeshereje indege yo kujyana abafana mu Misiri kuri uyu mukino, yabwiye BBC ko berekanye ko ari ikipe itsinda.

Ati "Twahereye kuri Nigeria, tuzamuka mu itsinda turi aba mbere, tuzakomeza gutsinda kugera ku musozo dutangaza abo duhanganye".

Bwana Rajoelina avuga ko batazagarukira muri kimwe cya kane gusa ahubwo bazegukana n’iki gikombe.

Muri kimwe cya kane kuwa kane, Madagascar izakina n’iza gukomeza hagati ya Tunisia na Ghana zihura uyu munsi.


Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina


Perezida wa CAF, Ahmad Ahmad, Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina na Minisitiri wa Siporo mu Misiri, Ashraf Sobhy barebye uyu mukino

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo