Perezida w’u Burundi ntiyitabiriye ya nama y’abakuru b’ibihugu

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye ntiyitabiriye inama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu karere yatumijweho na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Felix Tshisekedi yari igamije kwiga ku ngingo zitandukanye zirimo n’iy’umutekano mu karere.

Iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 07 Ukwakira 2020 hifashishijwe ikoranabuhanga aho yarimo Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri Museveni wa Uganda, Joao Lurenço wa Angola na Perezida Felix Tshisekedi wa DRC.

Ku kuba Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste atayitabiriye, umuvugizi wa Perezidansi y’u Burundi, Jean-Claude Karerwa Ndenzako, yabwiye Ikinyamakuru Iwacu Burundi ko Umukuru w’Igihugu atitabiriye ubwo butumire bwo kuganira na bagenzi be.

Ati "Iyo u Burundi buba buzayitabira twari kuba twarabivuze.’’

Iyi nama yabaye nyuma y’uko yaherukaga gusubikwa ubugira Kabiri kubera impamvu zari zatanzwe ku isonga hari icyorezo cya COVID-19.

Inama ya mbere yagombaga kuba ku wa 13 Nzeri 2020 ariko abayobozi b’ibihugu ntibabonetse.

Indi nama ya Kabiri yari iteganyijwe tariki ya 20/09/2020 i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ariko na yo yongeye gusubikwa.

Iyi nama yatumijwe na Perezida wa RDC, Felix Antoine Tshisekedi, atumira abakuru b’ibi bihugu byo mu karere hagamijwe kwiga ku mubano w’ibi bihugu, amahoro n’umutekano mu Karere, umubano mu bya politiki hagati y’ibihugu ndetse no kuzahura ubukungu bw’Akarere nyuma y’ingaruka bwagizweho n’icyorezo cya Coronavirus.


Perezida wa RDC, Felix Antoine Tshisekedi yari muri iyi nama dore ko ari na we wayitumijeho


Perezida Kagame ku ikoranabuhanga muri iyi nama


Perezida Museveni wa Uganda muri iyi nama


Na Perezida Joao Lurenço wa Angola yari ahabaye ku ikoranabuhanga riri kwifashishwa muri iki gihe mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19

Umupfumu amennye amabanga y’ukuntu ngo ashika abantu n’uko ari gufasha Abapasiteri, urabyiyumvira byose uko byakabaye muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo