Perezida mushya w’u Burundi azarahira ku wa Kane

Nyuma yuko Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga mu Burundi rutangaje ko nta Perezida w’inzibacyuho uzabaho ahubwo Gen Ndayishimiye Evariste watorewe kuyobora iki gihugu yarahizwa vuba hashoboka, ubu amakuru ava muri iki gihugu aravuga ko uyu Perezida mushya w’u Burundi azarahira ku wa Kane w’iki Cyumweru tariki ya 18 Kamena 2020 akazarahirira kuri Stade Ingoma iherereye i Gitega,.

Gen Evariste Ndayishimiye watorewe kuyobora u Burundi ku majwi 68% narahira, azaba asimbuye Pierre Nkurunziza witabye Imana ku wa 8 Kamena, aguye muri Hôpital du Cinquantenaire "Natwe Turashoboye" de Karusi, azize uguhagarara k’umutima nk’uko Guverinoma y’icyo gihugu yabitangaje.

Ni ubwa mbere mu Burundi Perezida yitabye Imana umusimbura yaramaze kuboneka, ku buryo byasabye kwitabaza Urukiko rurengera Itegeko Nshinga kugira ngo hasobanuke uburyo igihugu kigomba kuyoborwa muri ibi bihe.

Ntabwo Itegeko Nshinga ry’u Burundi ryemereraga Gen Ndayishimiye guhita arahira, kuko riteganya ko Umukuru w’Igihugu watowe arahira hashize iminsi 90 ibyavuye mu matora bitangajwe. Kuri gahunda ni uko yagombaga kurahirira kuyobora u Burundi ku wa 20 Kanama.

Mu mwanzuro urukiko rurengera itegeko nshinga mu Burundi rwafashe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, rwemeje ko "umwanya w’umukuru w’igihugu nta muntu uwurimo, ko inzibacyuho idakenewe, ko ari ngombwa ko vuba bishoboka, perezida watowe Evariste Ndayishimiye arahira."

Amakuru ava mu Burundi avuga ko Ndayishimiye azarahirira manda y’imyaka irindwi ku wa Kane tariki ya 18 Kamena 2020 ku isaha ya saa tanu z’amanywa (11h00) nkuko Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yo muri iki gihugu ribigaragaza.

Aya makuru agiye hanze mu gihe umuvugizi wa Guverinoma y’u Burundi avugana na BBC we atari yemeje aya makuru cyangwa ngo ayahakane.

Icyakora BBC ivuga ko yari yabonye ubutumwa yabwiwe ko ari ubw’abakuru b’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD, batumira abo muri iri shyaka ku nzego za komini kuzaza muri uwo muhango bambaye imyenda iranga iri shyaka, uzaba mu murwa mukuru Gitega.


Hatagize igihinduka Gen Ndayishimiye azarahirira kuyobora u Burundi ku wa Kane


Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi yatumiye abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu muhango w’irahira rya Perezida mushya w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye uzaba ku isaha ya saa tanu z’amanywa (11h00)

Madame Ingabire Victoire yasatswe, Me Ntaganda ati " Ibi Perezida arabizi?Murashaka kunyica!", n’andi makuru utasanga ahandi ni muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo