Perezida mushya w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye agiye kurahira

Nkuko biherutse kwemezwa na Guverinoma y’u Burundi, kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Kamena 2020, nibwo hateganyijwe umuhango w’irahira rya Perezida mushya w’u Burundi, Gen Evariste Ndayishimiye wegukanye intsinzi mu matora ya Perezida aheruka n’amajw n’amajwi 68%, ni nyuma y’uko urukiko rurengera Itegeko Nshinga rwemeje ko icyo gikorwa kigomba kuba vuba bishoboka.

Gen Evariste Ndayishimiye, agiye kurahirira gusimbura Pierre Nkurunziza witabye Imana ku wa 8 Kamena, agwa muri Hôpital du Cinquantenaire "Natwe Turashoboye" de Karusi, azize uguhagarara k’umutima nk’uko Guverinoma y’icyo gihugu yabitangaje.

Ni ubwa mbere mu Burundi Perezida yitabye Imana umusimbura yaramaze kuboneka, ku buryo byasabye kwitabaza Urukiko rurengera Itegeko Nshinga kugira ngo hasobanuke uburyo igihugu kigomba kuyoborwa muri ibi bihe.

Gusa ntabwo Itegeko Nshinga ry’u Burundi ryemereraga Gen Evariste Ndayishimiye guhita arahira, kuko riteganya ko Umukuru w’Igihugu watowe arahira hashize iminsi 90 ibyavuye mu matora bitangajwe. Kuri gahunda ni uko yagombaga kurahirira kuyobora u Burundi ku wa 20 Kanama.

Mu mwanzuro urukiko rurengera Itegeko Nshinga mu Burundi rwafashe ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, rwemeje ko "umwanya w’umukuru w’igihugu nta muntu uwurimo, ko inzibacyuho idakenewe, ko ari ngombwa ko vuba bishoboka, Perezida watowe Evariste Ndayishimiye arahira."

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burundi yatanze ubutumire ku miryango mvamahanga n’abahagarariye ibihugu byabo mu Burundi, mu muhango w’irahira rya Perezida watowe, Gen Evariste Ndayishimiye kuri uyu wa 18 Kamena 2020.

Ubuyobozi bw’ishyaka riri ku butegetsi CNDD-FDD, bwagiye bwoherereza ubutumwa abo muri iri shyaka ku nzego za komini kuzaza muri uwo muhango bambaye imyenda iranga iri shyaka.

Ni umuhango biteganyijwe ko ubera kuri Stade Ingoma mu murwa mukuru Gitega, aho Ndayishimiye araba arahirira kuyobora igihugu muri Manda y’imyaka irindwi.

Uko gahunda irakurikizwa iteye muri uyu muhango:

- Kuhagera kw’abatumire

- Ijambo rya Perezida Evariste Ndayishimiye

- Umuhango wo kurahira nyirizina

Amwe mu mafoto yo mu muhango w’irahira rya Perezida mushya w’u Burundi

Ibindi wamenya kuri Evariste Ndayishimiye n’u Burundi

Perezida wa Repubulika y’u Burundi mushya, Evariste Ndayishimiye, ni Perezida wa 9 ugiye kuyobora iki gihugu kuva mu 1966.

Evariste Ndayishimiye, afite ipeti rya Jenerali mu gisirikare cy’u Burundi, yinjiye mu gisirikare anyuze mu nyeshyamba za FDD zaje gufata ubutegetsi.

Ni umuntu ucisha make agakunda no gusenga ndetse ni umuntu usanzwe afite ijambo mu butegetsi bw’iki gihugu.

Yavukiye muri komine Giheta y’intara ya Gitega, yari umunyeshuri mu mategeko muri kaminuza y’u Burundi ubwo intambara y’imbere mu gihugu yatangura mu 1993 nyuma y’iyicwa rya Perezida Melchior Ndadaye.

Kimwe n’uwo agiye gusimbura Pierre Nkurunziza, Ndayishimiye yarokotse ubwicanyi bwakorerwaga abanyeshuri b’Abahutu kw’ishuri kaminuza y’u Burundi i Bujumbura, arahunga ahita ajya mu munyeshyamba z’umutwe wa FDD wari umaze gushingwa ngo urwanye leta.

Umuhango wo kwakira indahiro ya Perezida Ndayishimiye ushobora kutitabirwa n’abakuru b’ibihugu bavuye mu mahanga kubera ibihe bidasanzwe bya Coronavirus.

Urutonde rw’abayoboye u Burundi

Michel Micombero niwe wabaye Perezida wa mbere w’u Burundi amara ku butegetsi imyaka 9 n’iminsi 339

Perezida wa Kabiri w’u Burundi ni Jean-Baptiste Bagaza bayoboye iki gihugu imyaka imyaka 10 n’iminsi 306

Perezida wa 3 ni Pierre Buyoya wayoboye u Burundi imyaka 5 n’iminsi 310

Perezida wa 4 ni Melchior Ndadaye wategetse iminsi 103

Perezida wa 5 ni François Ngeze wayoboye u Burundi iminsi 6

Perezida wa 6 ni Sylvie Kinigi wayoboye u Burundi iminsi 101

Perezida wa 7 ni Cyprien Ntaryamira wategetse iminsi 60

Perezida wa 8 Sylvestre Ntibantunganya wategetse u Burundi imyaka 2 n’iminsi 110

Pierre Buyoya, nyuma y’imyaka 3 Pierre Buyoya yagarutse ku butegetsi amaraho indi myaka 6 n’iminsi 279

Domitien Ndayizeye, Perezida wa 9 yamaze ku butegetsi imyaka 2 n’iminsi 119

Perezida wa 10 Pierre Nkurunziza yayoboye u Burundi imyaka 14 n’iminsi 287

Perezida wa 11 Evariste Ndayishimiye ararahira none tariki 18 Kamena 2020. Hari abakora urutonde rw’abategetse u Burundi bagakuramo Francois Ngeze na Sylvie Kinigi bigatuma Ndayishimiye aba uwa 9.

INKURU ZA :
Facebook


Gen Evariste Ndayishimiye agiye kurahirira kuyobora u Burundi muri Manda y’imyaka irindwi

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kamena 2020, Madamu Ingabire Victoire uherutse gusakwa, yitabye RIB ndetse arakomeza kubazwa n’uru rwego, n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi urayasanga k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo