Perezida Uhuru Kenyatta yakiriwe mu mwiherero wa 16 w’abayobozi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 11 Werurwe 2019 mu masaha ya saa mbili nibwo Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yasesekaye ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe aho yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera.

Perezida Kenyatta agiriye uruzinduko mu Rwanda nyuma y’uko mu cyumweru gishize ku wa kane tariki 07 Werurwe 2019, Perezida Kagame na we yari yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Tanzania, rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi.

Muri urwo ruzinduko, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda, akaba n’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yaganiriye na Mugenzi we Perezida John Pombe Magufuli ku ngingo zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubuhahirane na Politiki.

Perezida Kenyatta yahise akomereza i Gabiro mu Burasirazuba bw’u Rwanda, ahabera umwiherero wa 16 w’abayobozi bakuru b’igihugu, ari naho ibiganiro agirana na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame biza kubera.

PNG - 872.3 kb
Akigera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe, Perezida Uhuru Kenyatta yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Richard Sezibera.

PNG - 1.6 Mb
Perezida Uhuru Kenyatta uri mu Rwanda yakiriwe mu Mwiherero w’Abayobozi bakuru b’igihugu i Gabiro

PNG - 939.2 kb
Perezida Kenyatta yasanze Perezida Kagame mu mwiherero i Gabiro


@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo