Perezida Tshisekedi yaganiriye na Kabila ku gushyiraho Guverinoma nshya ihuriweho n’impande

Félix Tshisekedi, Perezida mushya wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo (RDC), yaganiriye na Joseph Kabila yasimbuye mu biganiro byibanze ku gushyiraho Guverinoma nshya ihuriweho n’amashyaka atandukanye muri iki gihugu.

Kabila uyoboye ishyaka PPRD (Parti du peuple pour la reconstruction et la démocratie) rifite ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko, yagiranye ibiganiro kuri iki Cyumweru tariki 17 Gashyantare 2019 na Félix Tshisekedi wamusimbuye hagamijwe kurebera hamwe uko hashyirwaho Guverinoma ihuriweho n’impande zose.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP byabwiwe n’umwe mu bantu ba hafi utashatse ko imyirondoro ye itangazwa ko “Ibi biganiro bigamije guharura amayira ku ishyirwaho ry’uzahabwa inshingano cyangwa Minisitiri w’Intebe uzagena abagize guverinoma ihuriweho, mu gufatanya kuyobora igihugu.”

Amakuru y’ibiganiro hagati ya Perezida Tshisekedi na Kabila ku gushyiraho Guverinoma nshya yemejwe n’ibiro by’umuru w’igihugu aho byatangaje ko aba bagabo babiri banasangiye ifunguro mu rwego rw’umuryango.

Kugeza ubu mu majwi y’agateganyo y’ibyavuye mu matora yo ku wa 30 Ukuboza 2018, abo mu ishyaka rya Kabila batsindiye imyanya 337 mu 485 y’Inteko Ishinga Amategeko. Ishyaka UDPS riyoborwa na Tshisekedi ryo ryatsindiye imyanya 32 mu Nteko.

Ku wa Kane tariki ya 24 Mutarama 2019 nibwo Félix Tshisekedi w’imyaka 55 yarahiriye ku mugaragaro kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, nyuma y’intsinzi yegukanye mu matora n’amajwi 7 051 013 angana na 38,57%. Martin Fayulu yaje ku mwanya wa kabiri na 6 366 732 bingana na 34,83%, imbere ya Emmanuel Ramazani Shadary watowe n’abaturage 4 357 359 bingana na 23,84%.

Félix Tshisekedi ni umuhungu wa Étienne Tshisekedi, witabye Imana muri Gashyantare 2017. Yari umwe mu bantu bazwi batavugaga rumwe na Perezida Joseph Kabila.

Mu 2011 yatsindiye umwanya mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu ahagarariye umujyi wa Mbuji Mayi muri Kasai y’Uburengerazuba gusa ntiyigeze awukoresha aho yavugaga ko amatora yabayemo uburiganya, intebe ye iza guteshwa agaciro ku mpamvu z’uko atitabiriye imirimo yari yatorewe.

Muri Gicurasi 2013 yanze umwanya w’Umuvugizi wa Komisiyo y’Amatora avuga ko adashaka gushyira mu dukubo urugendo rwe muri Politiki.

Mu Ukwakira 2016 yabaye Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Ishyaka UDPS, atorerwa kuriyobora ku wa 31 Werurwe 2018 nyuma y’urupfu rwa se.
Kuri uwo munsi ni nabwo yatoranyijwe nk’uzahagararira iri shyaka mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa 31 Ukuboza 2018.

Mu mateka ya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, RDC kuva yabona ubwigenge mu 1960, ni ubwa mbere habayeho guhererekanya ubutegetsi mu mahoro. Kabila yatanze ubutegetsi nyuma y’imyaka 17 ari perezida w’icyo gihugu.

Joseph Kasavubu wabaye Perezida wa mbere yahiritswe ku butegetsi mu 1965 na Joseph Desire Mobutu. Mobutu wamaze imyaka 32 ku butegetsi, yabukuweho na Laurent Desire Kabila mu 1997. Kabila na we yaje kwicirwa mu biro mu 2001 asimburwa n’umuhungu we Joseph Kabila.

PNG - 942 kb
Perezida Tshisekedi yagiranye ibiganiro na Kabila ku gushyiraho Guverinoma nshya ihuriweho n’impande zitandukanye mu guhosha imvururu za Politiki
PNG - 802.2 kb
Perezida Tshisekedi yakiriye Kabila iwe mu rugo bagirana ibiganiro byihariye
PNG - 1.1 Mb
Ubwo Félix Tshisekedi yarahiriraga kuyobora RDC

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo