Perezida  Tshisekedi agiye gusesa urugaga ruri ku butegetsi

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Félix Tshisekedi yatangaje gahunda ye yo gusoza ubushyamirane bumaze amezi hagati ye n’uwo yasimbuye Joseph Kabila.

Mu ijambo ryanyuze kuri Televiziyo ku cyumweru, Bwana Tshisekedi yavuze ko agiye gushyiraho umutegetsi wo gufasha gushyiraho urugaga rushya rw’ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko, isanzwe yiganjemo abayoboke ba Bwana Kabila.

Yavuze ko bibaye ngombwa yiteguye gusesa Inteko Ishinga Amategeko yose.

Mu minsi ya vuba ishize, umunyamabanga mukuru wa ONU/UN n’umukuru w’umuryango w’ubumwe bw’Afurika (AU) bavuze ko batewe impungenge n’ubushyamirane bukomeje kwiyongera hagati y’abashyigikiye Bwana Tshisekedi na Bwana Kabila.

Hashize hafi imyaka ibiri Bwana Tshisekedi ageze ku butegetsi, nyuma y’amasezerano yagiranye na Bwana Kabila yakurikiye amatora yabonywe na benshi nk’ayaranzwemo uburiganya.


Nyuma y’amatora, Perezida Félix Tshisekedi (iburyo) yagiye mu rugaga n’ishyaka rya Joseph Kabila yasimbuye ku butegetsi

ABA BANNYAHE BATI "NTABWO TURWANYA LETA, USHAKA INZU BAYIMUHE", ABANA NIBAMARA KUBYARIRA MU RUGO NTITUZABANIGA:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo