Trump yongeye kwibasira u Bushinwa yitwaje Covid-19

Mu gihe Amerika ikomeje gukubitwa bikomeye n’icyorezo cya COVID-19 nyamara ariyo iba ihanzwe amaso mu kubonera igisubizo ikibazo cyose kije kiyibasira cyangwa kibasira Isi, Perezida wayo, Donald Trump yongeye kwibasira igihugu cy’u Bushinwa avuga ko cyakabaye cyarahagaritse iki cyorezo kitarakwira ku isi yose, akavuga ko bagiye gukora iperereza ryimbitse ndetse bakazanasaba indishyi.

Trump yari yarabaye ahagaritse kuvugana n’itangazamakuru kubera inama yagiriwe ko ibyo aherutse kuvuga byo kwinjiza imiti yica udukoko mu mubiri byamwangiriza izina, bikanamugiraho ingaruka mu matora y’umukuru w’igihugu

Nyuma ya Wikendi gusa rero yongeye kuvugana n’itangazamakuru yibasira u Bushinwa avuga ko hari uburyo bwinshi bwo gutuma babazwa iby’icyo cyorezo.

Yagize ati “Turi gukora iperereza ryimbitse ku Bushinwa. Ntabwo twishimiye u Bushinwa".

Yongeye ati “Twizera ko cyashoboraga guhagarikirwa aho cyaturutse. Cyashoboraga guhagarikwa hakiri kare ntikibe cyarakwiriye ku isi yose.”

Trump kandi yavuze ku kibazo cy’ibitangazamakuru byo mu Budage bisaba u Bushinwa kwishyura miliyari 165 z’amadolari avuga ko na we azasaba indishyi.

Yagize ati “U Budage buri gusaba nk’ibyo natwe turi gusaba. Twe ariko turasaba amafaranga aruta ayo bo bari gusaba.” “Ntituramenya umubare neza, turacyabare.”

Prezida ariko ntacyo yavuze ku bamunenze ku gitekerezo cyo kwinjiza umuti wica Coronavirusi mu mubiri mu rwego rwo guhangana na Covid-19.

Umujyanama wa Perezida mu by’ubucuruzi, Peter Navarro, yashinjije u Bushinwa kohereza muri America ibikoresho bitujuje ubuziranenge byo gupima Coronavirusi.

U Bushinwa na bwo bwavuze ko ibyo bushinjwa atari byo.

Ku wa Mbere igitangazamakuru cya Leta cyavuze ko u Bushinwa bwarwanyije Coronavirusi kurusha uko America yayirwanyije.

Cyatangaje kiti “Iyi Leta iyoborwa n’Abarepubulike ishaka kwikuraho amakosa yo kuba barananiwe gukumira Coronavirusi mu gihugu cyabo, yitwaza u Bushinwa ngo ibashe gutsinda amatora ari imbere.”

“Iki ni ikibazi cy’ubuzima bw’abantu, ntibakabaye bashyira imbaraga nyinshi mu kwiga ku Bushinwa, bakabaye barwana no guhashya icyorezo mu gihugu cyabo.”

Cyavuze kandi ko America ishyigikiwe n’ibihugu bike nka Australia. Ku wa Kabiri umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Hua Chunying, yasabye America guhagarika iyo mikino ya Politiki.


Perezida Donald Trump na Xi Jinping w’u Bushinwa ubwo basuhuzanyaga ku wa 9 Ugushyingo 2017 ubwo bari i Beijing





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo