Perezida Trump yishimiye irekurwa ry’Umunyamerikakazi wari washimutiwe muri Pariki muri Uganda

Mukerarugendo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’uwamuyoboraga mu bukerarugendo barokowe nyuma yaho bari bashimuswe n’abantu bitwaje imbunda ubwo bari bagiye gusura inyamaswa zo muri Pariki muri Uganda.

Kimberly Endicott w’imyaka 35 y’amavuko na Jean-Paul Mirenge bari bashimuswe bari mu modoka muri Pariki y’igihugu ya Queen Elizabeth National Park, ku mugoroba wo ku itariki ya 2 y’uku kwezi kwa kane.

Icyo gihe, Polisi ya Uganda yatangaje ko ababashimuse bakoresheje imwe muri Telefone zigendanwa zabo mu gusaba ingurane ingana n’ibihumbi 500 by’Amadolari ya Amerika mbere yo kubarekura.

Abategetsi ubu bavuze ko abo bombi bari bashimuswe "bameze neza kandi bacungiwe umutekano...".

Igisirikare cya Uganda, ubuyobozi bwa pariki ndetse n’umutwe udasanzwe wa polisi urinda umutekano wa ba mukerarugendo, bose barakoranye mu gushakisha no kurokora Madamu Endicott na Bwana Mirenge.

Ofwono Opondo, umuvugizi wa leta ya Uganda, yatangaje ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, avuga ko "barokowe n’inzego z’umutekano za Uganda muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo", kandi bakaba ubu bari i Kanungu muri Uganda.

Pariki ya Queen Elizabeth National Park igera no mu gice cy’umupaka Uganda ihana na Kongo.
Ibiro Ntaramakuru AFP bisubiramo amagambo y’abategetsi ba Kompanyi itwara ba mukurerarugendo mu ngendo ya Wild Frontiers Safaris, bavuga ko abo bombi barekuwe hamaze kurihwa ingurane ku bari babashimuse.

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ubutumwa ku rubuga rwa Twitter avuga ko yishimiye kurokorwa kw’abo bombi.

Yagize ati: "Nshimishijwe no gutangaza ko mukerarugendo w’Umunyamerikakazi ndetse n’uyobora ba mukerarugendo bari bashimutiwe muri Uganda barekuwe".

Yongeyeho ati: "Imana ibahe umugisha n’imiryango yabo!"

Polisi yatangaje ko nyuma yuko abo bombi bari bamaze gushimutwa, itsinda ry’abagabo bane bitwaje imbunda bari babashimuse "batunze imbunda ba mukerarugendo, bashikuzamo babiri muri abo bane, mbere yuko baburirwa irengero bari kumwe na bo".

Ba mukerarugendo babiri bandi amakuru avuga ko ari umugabo n’umugore bageze mu zabukuru bo barokowe nyuma gato yo gushimutwa.

PNG - 511.1 kb
Abo babiri bashimuswe bari mu modoka muri Pariki ya Queen Elizabeth National Park yo muri Uganda

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo