Perezida Trump yemeje iyicwa rya Abu Bakr al-Baghdadi

Perezida Donald Trump yemeje ko umukuru w’umutwe wiyita Leta ya Kisilamu (IS) wari mu buhungiro yishwe n’ingabo z’iki gihugu mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Syria.

Avugira mu biro bye bya White House, Bwana Trump yavuze ko Abu Bakr al-Baghdadi yiciwe mu gitero cya Gisirikare cya Amerika.

Perezida Trump yavuze ko Baghdadi yiturikirijeho ikoti ritezemo ibisasu ku iherezo ry’ubuvumo amaze kugwa mu gico cy’ingabo kabuhariwe za Amerika ku wa Gatandatu nijoro.

Iyicwa rya Baghdadi ni intsinzi ikomeye kuri Bwana Trump wanenzwe bikomeye muri uku kwezi nyuma y’icyemezo cyo gukura ingabo za Amerika muri Syria, ndetse kuri ubu uri guhangana n’iperereza ryo kumweguza ryatangijwe n’abo mu ishyaka ry’Abademokarate.

Umutwe wa IS wakoze ibikorwa by’ubwicanyi byahitanye abantu babarirwa mu bihumbi.

Uwo mutwe washyizeho ubutegetsi bugendera ku matwara akaze ku bantu bagera hafi kuri miliyoni umunani mu gace wagenzuraga ndetse ugaba ibitero mu bice bitandukanye byo ku isi. Mu ntangiriro y’uyu mwaka, Amerika yatangaje ko IS yatsinzwe.

Bwana Trump yongeyeho ko nta musirikare wa Amerika waguye muri icyo gitero, ariko ko bamwe mu bakoranaga bya hafi na Baghdadi na bo bapfuye.

Yavuze kandi ko hafatiwe ibikoresho n’amakuru bikomeye cyane.

Umuturage w’ahitwa Barisha, aho amakuru avuga ko icyo gitero cyabereye, yabwiye BBC ko indege za kajugujugu zarashe mu gihe cy’iminota 30 mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, mbere yuko abasirikare batangira kurasira ku butaka. Yavuze ko izo ndege zarashe ku nzu ebyiri, imwe zirayishwanyuza.

Mu buryo butari busanzwe bwo kugeza ijambo ku Banyamerika mu gitondo cyo ku cyumweru, Bwana Trump yavuze ko Baghdadi yapfuye nyuma yo kwirukira mu buvumo, "arirana ubwoba, aboroga inzira yose", akurikiranwe n’imbwa z’igisirikare cya Amerika.


Aha ni ho amakuru avuga ko icyo gitero cyabereye

Bwana Trump yongeyeho ko Baghdadi yari aherekejwe n’abana be batatu, kandi ko yiturikirijeho ikoti ritezemo ibisasu akabica bose.

Bwana Trump yavuze kandi ko iturika ry’ibyo bisasu ryashegeshe umubiri we uhinduka uduceduce, ariko ibizamini byagaragaje ko ari we koko.

Bwana Trump yagize ati "Ibandi ryagerageje bikomeye gutera ubwoba abandi ryamaze igihe cyaryo cya nyuma mu bwoba bukomeye, ryataye umutwe...ritewe ubwoba n’ingabo za Amerika zari ziri kurisatira".

Bwana Trump yanashimiye abarwanyi b’aba-Kurdes, Uburusiya, Iraq, Turukiya na Syria ku guha Amerika "ubufasha runaka" muri icyo gitero.

Abu Bakr al-Baghdadi yari muntu ki?

Uyu mukuru wa IS avugwa ko yari we muntu ushakishwa cyane kurusha abandi ku isi.

Mu kwezi kwa cumi mu 2011, Amerika yatangaje ku mugaragaro ko ari "ukora iterabwoba" ndetse ishyiraho igihembo cya miliyoni 10 z’amadolari ku watanga amakuru yatuma afatwa cyangwa akicwa.

Baghdadi azwiho kuba umuntu wakoraga ibintu ku murongo yabyitondeye cyane kandi akaba umuhanga mu gutegura urugamba rwa nta mpuhwe.

Yavukiye hafi ya Samarra, mu majyarurugu ya Baghdad - umurwa mukuru wa Iraq - mu mwaka wa 1971. Izina rye ry’ukuri ni Ibrahim Awad al-Badri.

Amakuru avuga ko yari umukuru w’umusigiti muri uwo mujyi mu gihe urugaga rw’ingabo z’amahanga ziyobowe n’Amerika zagaba ibitero kuri Iraq mu mwaka wa 2003.

Bamwe bemeza ko nubundi yari asanzwe ari intagondwa igendera ku mahame akaze y’idini ya kisilamu no ku butegetsi bw’uwari Perezida wa Iraq, Saddam Hussein.

Abandi bavuga ko yagize amatwara akaze mu gihe cy’imyaka ine yamaze afungiye muri gereza ya Camp Bucca, iyi ikaba yari gereza yari mu majyepfo ya Iraq aho abakuru benshi ba al-Qaeda bari bafungiye.

Mu mwaka wa 2010, yamenyekanye nk’umukuru wa al-Qaeda muri Iraq, iki gice kikaba ari kimwe mu byihuje na IS, ndetse aza kumenyekana cyane ubwo yageragezaga kwihuza n’umutwe wa al-Nusra Front muri Syria.

Muri uyu mwaka, umutwe wa IS wasohoye Videwo y’umugabo ivuga ko ari Baghdadi. Mbere yaho, ntabwo yari bwongere kugaragara guhera mu mwaka wa 2014, ubwo yatangarizaga mu mujyi wa Mosul iremwa ry’"ubutegetsi bwa Kisilamu" mu bice bya Syria na Iraq.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo