Perezida Trump yegujwe mu itora ry’amateka, agiye kujya mu rubanza imbere ya Sena

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump abaye Perezida wa Gatatu wegujwe n’Inteko y’Abadepite mu matera ya Amerika, urubanza rumutegereje muri Sena ni rwo ruzagena niba aguma mu biro bye.

Abadepite batoye ku byaha bibiri aregwa birimo gukoresha nabi ububasha bwe no kubangamira inteko.

Itora ryabaye rishingiye ahanini ku mashyaka, hafi Abademokarate bose bamuhamije ibyaha, Abarepubulikani bose na bo batora ko ari umwere.

Mu gihe iri tora ryabaga mu nteko, Bwana Trump yari mu bikorwa bihuje imbaga i Michigan.

Yabwiye abari aho ati: "Mu gihe turi guhanga imirimo turwanira Michigan, abahezanguni bo mu nteko bari kuribwa n’urwango n’umujinya, murabona ibyo barimo".

Ibiro bya perezida wa Amerika byasohoye itangazo rivuga ko "perezida yizeye neza ko azagirwa umwere n’urubanza rwa sena".

Ahagana saa mbiri n’igice z’ijoro ku isaha yabo (Saa cyenda n’igice z’iki gitondo mu Burundi no mu Rwanda) nibwo inteko yatoye.

Itora ku cyaha cya mbere cyo gukoresha nabi ubutegetsi ryatowe ku majwi 230 kuri 197, itora rya kabiri ku cyaha cyo kubangamira inteko ryatowe ku majwi 229 kuri 198.

Kweguzwa n’inteko bitumye Bwana Trump aba perezida wa gatatu wa Amerika bibayeho nyuma ya Andrew Johnson na Bill Clinton, ibi bizashimangirwa cyangwa byangwe n’urubanza rwa Sena.


Umuyobozi w’Inteko ya Amerika, Nancy Pelosi ejo ku wa Gatatu agera kuri Capitol aho inteko ikorera

Abarepubulikani bo mu ishyaka rya Bwana Trump nibo biganje muri Sena, bituma hari amahirwe macye ko azeguzwa akava mu biro bye mu rubanza n’itora ryabo.

Mu rubanza, abasenateri ba Amerika babanza kurahirira kuruca nk’abakemurampaka batabogamye.

Trump ashinjwa gushyira igitutu kuri Ukraine ngo ikore iperereza rizashyira icyasha kuri Joe Biden, umukandida w’abademokarate uhabwa amahirwe yo kuba yatsinda amatora ya perezida ari imbere.

Bwana Trump yakomeje guhakana ibyaha aregwa avuga ko nta bimenyetso bifatika bibihamya.


Perezida Trump ashinjwa gukoresha nabi ububasha bwe no kubangamira Inteko





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo