Perezida Trump ngo afashwe nabi i New York, agiye kwimuka

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump yangaje ko agiye kwimukira muri Leta ya Florida akaba ariho haba urugo rwe ruhoraho aho kuba muri Trump Tower i New York.

Trump yatangaje ko i New York yafashwe nabi n’abanyapolitiki nubwo bwose ngo ahatanga za miliyoni z’amadorari y’imisoro buri mwaka.

Trump yavukiye i New York ariko muri ibi bihe igihe kinini akimara ku rugo rwe rwita Mar-a-Lago ruri kuri Palm Beach muri Leta ya Florida.

Uyu mugabo ntabwo yigeze amerana neza na Guverineri wa Leta ya New York Andrew Cuomo ndetse na Meya w’umujyi wa New York Bill de Blasio bombi bo mu ishyaka ry’Abademokarate.

Aba bombi batangaje ko bishimiye icyemezo cya Trump cyo kwimuka.

Bwana Blasio yanditse kuri Twitter ati "Ntihagire n’urugi rukwikubitaho uri gusohoka cyangwa ikindi".

Gusa Trump ntabwo yigeze agaragaraza ibijyanye n’imisoro ye.

Urugo rwa Mar-a-Lago ni urwe kuva mu 1985, ubu akunze kugenda kenshi hagati yarwo na White House.

Perezida Trump arashaka kwiyamamariza Manda ya Kabiri umwaka utaha, ndetse ejo ku wa Kane yashimangiye ko yizeye ko azongera kuba muri White House indi myaka itanu.

Yanditse ko akunda New York yongeraho ati "Ariko, nubwo mpatanga imisoro ya za miliyoni z’amadorari buri mwaka, nakomeje gufatwa nabi n’abategetsi ba Politiki b’uyu mujyi n’iyi Leta".

Ikinyamakuru New York Times cyatangaje ko Trump n’umugore we Melania banditse mu kwezi kwa Cyenda bamenyesha Leta ya Florida ko bagiye kuza kuhatura bihoraho.


Urugo ruhoraho rwa Perezida Trump rwari muri iyi miturirwa ye iri i New York





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo