Perezida Trump arigamba ko Amerika yasambuye ’Drone’ ya Irani

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, avuga ko igisirikare cy’igihugu ayoboye kirwanira mu mazi cyasambuye indege ya Irani mu kigobe cya Hormuz (Détroit d’Ormuz).

Avuga ko ubwato bw’intambara, USS Boxer bwakoze igitero cyo kwikingira ku wa Kane nyuma y’aho iyo Drone yari igeze hafi kuri metero 914 yabwo.

Trump arigamba ibi mu gihe Irani yo ivuga ko nta makuru ifite ku kuba hari Drone yatakaje.

Mu ijambo yavugiye ku Biro bye, Maison Blanche, Bwana Trump yagize ati "Nashakaga kumenyesha uwo ari we wese ko hari igitero cyabaye uno munsi cyakozwe n’ubwato bw’intambara, USS Boxer".

Ibi bibaye mu gihe mbere y’aho, Irani yari yatangaje ko yafashe ubwato mvamahanga butwara Essence n’abari muri bwo 12 ku Cyumweru, ibushinja ko bwari butwaye Essence ya magendo.

Amerika ivuga ko igihugu cya Irani gitegerejwe kurekura ubwo bwato.

Ibitangazamakuru bya Leta ya Irani byasubiyemo amagambo yatangajwe n’ishami rya gisirikare rishinzwe kubahiriza idini rya Isilamu, rivuga ko ubwo bwato bwari butwaye Essence ya magendo ingana n’amalitiro amamiliyoni.

Ibyo binyamakuru kandi byerekanye uburyo utwato dutoya tunyaruka cyane twa Irani twazungurukaga ubwo bwato Riah bwari bufite idarapo y’igihugu cya Panama.

Irani ivuga ko ubwo bwato bwafatiwe ku kirwa cya Larak kiri mu majyepfo y’icyo gihugu.

Amerika ishinja icyo gihugu ko gikora ibitero ku mato atwara ibitoro kuva mu kwa Gatanu muri ako karere, ibyo Irani yamaganira kure.

Ukutumvikana hagati y’ibyo bihugu byombi kwatangiye mu kwezi kwa gatanu kw’umwaka ushize wa 2018.

Icyo gihe Trump yivumbura mu masezerano yo mu mwaka wa 2015 hagati ya Irani n’ibihugu bitandatu bya rutura, ku byerekeye umugambi wayo wo gucura ibitwaro by’ubumara.

Ibintu byagiye bitera umwuka mubi kuva mu kwa Gatandatu k’uno mwaka, cyane cyane kuva aho Irani irasiye indege (Drone) ya Amerika mu Cyumweru gishize, ivuga ko yari yavogereye ikirere cyayo, ibyo Amerika yamaganye ivuga ko Drone yayo yari mu kirere mpuzamahanga.

@Umubavu.com
Kanda hano urebe video utasanga ahandi





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo