Perezida Trump arashinja mugenzi we Macron agasuzuguro

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump arashinja Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ko ’yatukanye’ nyuma yo kuvuga ko Umuryango w’Ibihugu bihuriye mu bufatanye mu bya Gisirikare, OTAN ’wapfuye.

Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 3 Ukuboza 2019, ubwo yari i Londres aho yari yitabiriye isabukuru y’imyaka 70 uwo muryango umaze ushinzwe, Trump yavuze ko u Bufaransa ari bwo bwungukira cyane muri OTAN ku buryo bibabaje kubona Perezida wabwo ari we uvuga ayo magambo.

Yavuze ko OTAN ikiriho kandi ikomeye ko ibyo Macron yatangaje ari igitutsi.

Yavuze ko ahubwo u Bufaransa ari bwo busa n’uburi kuyiyomora nubwo atasobanuye impamvu.

OTAN ni umuryango washinzwe nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi yose. Uhuriyemo ibihugu 29 byishyize hamwe bigamije gufashanya mu bya gisirikare ngo bibashe kwirinda no kurwanya ukwaguka kwa Leta z’Abasoviyeti.

Mu kwezi gushize, Macron yavuze ko bibabaje kuba uwo muryango utagishyira hamwe ngo ushakire ibisubizo ibibazo bikomeye.

Yavuze ko uwo muryango umeze nk’uwapfuye mu bitekerezo ndetse ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri kugenda zigabanya uruhare rwazo muri uwo muryango.

Mu kiganiro n’abanyamakuru i Londres, Trump yagize ati “Ni amagambo ababaje cyane. Ndakeka mu Bufaransa ariho hari ubushomeri buri hejuru. Muri make u Bufaransa ntabwo buhagaze neza mu by’ubukungu. Ariya ni amagambo akomeye kuyavuga uzi ko mu Bufaransa ufite ibibazo nka biriya. Ntabwo wakabaye ujya aho uvuga ibyo ubonye kuri NATO, ni agasuzuguro.”

Yakomeje agira ati “Ntawe ukeneye Nato kurusha u Bufaransa. Amerika ibonamo inyungu nke, ni amagambo rero mabi yavuze.”

Perezida Recep Tayyip Erdoğan wa Turikiya na we aherutse kuvuga ko Macron ari we wapfuye mu mutwe aho kuba OTAN, avuga ko afite imyumvire mibi.

Guhera kuri uyu wa Kabiri kugeza ku wa Gatatu, abakuru b’ibihugu bigize Nato barahurira mu Bwongereza biga ku bibazo bitandukanye, icy’ingenzi ari ugushaka uburyo bwo kongera ubwirinzi bw’ibihugu bituriye Inyanja ya Baltique.

Icyakora ntabwo ibihugu byose bivuga rumwe kuri icyo gitekerezo kuko nka Turikiya yatangaje ko nibaramuka batayishyigikiye mu kwemeza ko abo yita imitwe yiterabwoba biganjemo inyeshyamba zo muri Siriya ari bo, na yo ngo ntizemera ko ibyo bihugu bihabwa ubwirinzi bwisumbuye.


Perezida Trump ashinja Macron kuvuga amagambo mabi cyane kuri OTAN





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo