Perezida Salva Kiir yongerewe manda yo kuyobora Sudani y’Epfo

Image caption Perezida Salva Kiir wa Sudani y’epfo ari ku butegetsi kuva mu mwaka wa 2011.

Inteko ishingamategeko ya Sudani y’epfo yatoye umwanzuro wo kongera manda ya Perezida Salva Kiir kugeza mu mwaka wa 2021 kubera ko iki gihugu cyananiwe gukoresha amatora ya perezida uyu mwaka.

Perezida Salva Kiir ari ku butegetsi kuva Sudani y’epfo yabona ubwigenge mu mwaka wa 2011.

Amatora ya perezida yari ateganyijwe mu mwaka wa 2015 nayo yarasubitswe.

Umunyamakuru wa BBC Will Ross ukurikirana inkuru z’Afurika, aravuga ko kongerera manda Perezida Kiir bishobora gukoma mu nkokora ibiganiro by’amahoro bikomeje kuba bigamije kurangiza intambara ishingiye ku gusubiranamo kw’abaturage imaze hafi imyaka itanu.

Mu kwezi gushize kwa gatandatu, Bwana Kiir yagiranye amasezerano n’uwo bahanganye Riek Machar. Bemeranyije ko bagiye gutanga agahenge mu buryo buhoraho.

Byitezwe ko aya masezerano akurikirwa n’ibindi biganiro ndetse no gushyiraho leta ihuriweho n’impande zombi - aho Bwana Machar yakongera kugirwa Visi Perezida ndetse n’abandi banyapolitiki batavuga rumwe na leta nabo bagahabwa imyanya muri guverinoma yagutse.

Abanenga Bwana Kiir bamushinja kuba umunyagitugu ugambiriye kugundira ubutegetsi. Ahakana iki kirego.

Mu mwaka wa 2013 nibwo intambara yo gusubiranamo kw’abatuye Sudani y’epfo yatangiye. Yatewe no kutavuga rumwe hagati ya Bwana Kiir n’uwari Visi Perezida we Bwana Machar, washakaga kuzamusimbura ku butegetsi.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo