Perezida Petero Nkurunziza asigiye murage ki u Burundi?

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Kamena 2020, inkuru y’akababaro itunguranye yashyizwe hanze na Guverinoma y’u Burundi ivuga ko uwari Perezida w’iki gihugu, Pierre Nkurunziza yitabye Imana azize guhagarara k’umutima nubwo bitari kuvugwaho rumwe.

Ubu benshi baribaza icyo asigiye igihugu cy’u Burundi nk’umurage. Yakundwaga kandi agatinywa, yakundwaga n’abashima ibyo yemeye kugeza ku gihugu ubwo yatorwaga nyuma y’intambara, akanatinywa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe.

Ubwo uyu mugabo wahoze ari inyeshyamba yatorwaga mu 2005 mbere gato y’uko agira imyaka 40, igihugu cyari kivuye mu ntambara yashenye byinshi hagapfa abagera ku 300,000 hagati ya 1993 na 2003.

Yari akiri muto, afite imbaraga yitezweho byinshi kandi afitiwe ikizere, ntiyabatengushye kuko yagaragaje umuhate mu kongera kunga ubumwe bw’Abarundi, agerageza no kuzahura ubukungu.

Hagati ya 2006 na 2011, Bwana Nkurunziza, wari uzwiho kwigisha ijambo ry’Imana no gukunda umupira, yahawe ibihembo birindwi mpuzamahanga ashimirwa kubaka amahoro.


Bwana Nkurunziza wize amasomo y’imyitozo ngororamubiri, yari umukundi w’umupira w’amaguru

Imibare y’imiryango mpuzamahanga itandukanye mu by’ubukungu n’imari, igaragaza ko u Burundi bwari mu nzira nziza ubwo yari amaze imyaka 10 ku butegetsi.

Gusa ibi byahindutse mu 2015 ubwo ubumwe yari amaze kongera kubaka bwasubiye hasi amaze gutangaza ko azitoza kuri manda ya gatatu.

Imyigaragambyo yaguyemo abantu amagana, igikorwa cyo guhirika ubutegetsi bwe kuburizwamo, abantu ibihumbi amagana bahunga igihugu.

Ishami ry’uburenganzira bwa muntu ry’umuryango w’abibumbye rishinja ubutegetsi bwe gukandamiza abatavuga rumwe n’ubutegetsi, kubica no kubanyuruza, ibirego guverinoma y’u Burundi yahakanye yivuye inyuma.

Mu gihe mu mwaka ushize hari ugukekeranya ko ashobora no kwitoza kuri manda ya kane, yarahigamye ntiyiyamamaza mu matora yo mu kwezi gushize, yabaye mu gihe cya coronavirus.

Mu kwezi kwa munani yagombaga gushyikiriza ubutegetsi Evariste Ndayishimiye maze we akitwa "indongozi y’ikirenga" yo gukunda igihugu.


Pierre Nkurunziza mu kwezi gushize mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa CNDD-FDD

Bwana Nkurunziza, yumvikanaga kenshi avuga ko "Imana yahawe umwanya wa mbere" mu Burundi, mu giterane cyo gushima intsinzi y’umukandida wa CNDD-FDD yavuze ko "Imana yatsinze icyorezo cya coronavirus" kitazahaje u Burundi.

Kugeza ubu, Leta y’u Burundi imaze gutangaza ko abantu 83 ari bo babonyemo iki cyorezo. Nta ngamba zo kucyirinda zikomeye ziboneka imbere mu gihugu.

Perezida Paul Kagame w’u Rwanda wari umaze imyaka itanu atabanye neza na mugenzi we Nkurunziza, yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha Abarundi.

Yatangaje kuri Twitter ati "Mu izi na rya Guverinoma n’iryanjye bwite nohereje ubutumwa bwo kwihanganisha Guverinoma n’Abarundi ku rupfu rwa Perezida Nkurunziza". Avuga kandi ko yihanganisha n’umuryango we bwite.

Bwana Domitien Ndayizeye wigeze kuba umukuru w’igihugu, yabwiye BBC ko igihugu kiri mu kababaro kuko "umukuru w’igihugu aba ari umukuru w’igihugu wa bose".

Ati "…Abarundi tugomba kwifata tukagumana umutekano kuko dufite leta ihari, tugomba kubareka bakatubwira uko twigenza muri ibi bihe bibabaje kandi bigoye".


Perezida Nkurunziza yapfuye azize indwara y’umutima nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’u Burundi

Andi makuru yerekeye urupfu rwa Perezida Nkurunziza urayasanga muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo