Perezida Paul Kagame abona ‘gusebya umukuru w’igihugu’ bidakwiye kuba icyaha

Nyuma y’umwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga uvuga ko ’gusebya no gushushanya Perezida w’igihugu’ bikomeza kuba ibyaha bihanishwa gufungwa, Perezida Paul Kagame abibona ukundi.

Itangazo ryaturutse mu Biro bya Perezida ryasohotse muri iri joro ryo ku wa kane rivuga ko Perezida Kagame abona kugumisha mu mategeko mpanabyaha ’gutuka cyangwa gusebya’ Perezida w’igihugu bidakwiye.

Kuwa kane, nyuma y’uriya mwanzuro w’Urukiko rw’Ikirenga, abanyamakuru banyuranye mu Rwanda no hanze yarwo bagaragaje ku mbuga nkoranyambaga ko uyu mwanzuro ubangamiye ubwisanzure bw’itangazamakuru n’uburenganzira bwa buri wese bwo gutanga ibitekerezo butangwa n’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda.

Ibi ni byo byashingirwagaho n’umunyamategeko Me Mugisha Richard waregeye inkiko mu Rwanda ko ingingo zinyuranye harimo ’guhana uwasebeje umukuru w’igihugu’ zavanwa mu gitabo gishya mpanabyaha.

Ubu, ibiro bya Perezida bivuga ko nawe atemeranya no kugumisha ziriya ngingo muri icyo gitabo mpanabyaha ahubwo ko byajya mu mategeko mbonezamubano.

Muri iryo tangazo, avuga ko ’yubaha umwanzuro uherutse gufatwa n’Urukiko rw’Ikirenga ariko yizeye ko iki kibazo kizakomeza kuganirwaho’.

PNG - 126.5 kb
Itangazo ry’ibiro bya Perezida wa Repubulika ryo ku wa 25 Mata 2019 rivuga ko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yubaha ubwigenge bw’ubucamanza

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo